Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Imirwano Irakomeje i Bouake - 2002-10-09


Muri Cote d’Ivoire ejo imirwano yakomeje kwumvikana hafi y’umugi wa Bouake mu majyaruguru.

Ku wa mbere abasirikari bivumbuye kuri guverinoma bashoboye gukumira aba guverinoma ubwo bageragezaga kwigarurira uwo mugi.

Amakuru aturuka mu gisirikari cya Cote d’Ivoire avuga ko ngo kirimo kwohereza abandi basirikari aho Bouake. Bouake ni wo mugi wa 2 mu bunini nyuma ya Abidjan.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufransa, AFP, bivuga ko imirwano iheruka imaze guhitana abantu 12 no gukomeretsa abandi 58. Kuva imyivumbagatanyo y’abo basirikari yatangira kandi mu kwezi gushize, hamaze gupfa abantu amagana.

XS
SM
MD
LG