Uko wahagera

Zimbabwe: Inzovu Yagonze Gari ya Moshi - 2002-10-06


Ku cyumweru mu gitondo muri Zimbabwe inzovu yagonganye na gari ya moshi, abagenzi basaga 20 barakomereka. Abo bagenzi bahise bajyanwa mu bitaro.

Iyo gari ya moshi yahise ita inzira yayo ikimara kugongana n’iyo nzovu hafi ya pariki ya Hwange, mu burengerazuba bwa Zimbabwe.

Television ya leta ya Zimbabwe ivuga ko iyo nzovu yo yahasize agatwe. Abaturiye iyo pariki ngo bahise bayigabanya, bajya kuyifungura.

Pariki ya Hwange muri Zimbabwe izwiho kubamo inyamaswa nyinshi.

XS
SM
MD
LG