Uko wahagera

Intambara Irasatira Irak - 2002-10-06


Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abayobozi b’ishami rya Senat muri Kongere biteze ko icyemezo cyo gutera Irak kizatorwa nta ngorane.

Ku cyumweru umuyobozi w’ishyaka ryiganje muri Senat, umunyademokarasi Tom Daschle, yatangarije television NBC ko yiteze ko abasenateri bo mu mashyaka yombi ahuriye muri Senat bazemera icyo cyemezo bitaruhanije.

Senateri Tom Daschle yavuze ko na we yumva yashyigikira icyemezo cyemerera Perezida George Bush gutera Irak. Yavuze icyakora ko bigomba gukoranwa ubushishozi bwinshi kubera ko byaba ari ubwa mbere Kongere y’Amerika yemerera umuperezida gushoza intambara ku kindi gihugu kitateye Amerika.

Umuyobozi w’abanyarepuburika muri Senat, Trent Lott, na we ku cyumweru yatangaje ko icyo cyemezo cyagombye gutorwa n’Abasenateri hagati ya 70 na 80 kuri 100 bagize Senat. Trent Lott yavuze kandi ko asanga abagenzuzi b’intwaro b’Umuryango w’Abibumbye bashobora kugenzura intwaro za Irak zose kubera ibinyoma n’inzitizi za Irak. Trent Lott yavuze ko bizaba ngombwa gutera Irak.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo icyo cyemezo cyakwemerera Perezida George Bush gutera Irak bwa mbere cyagombye gutorwa.

Hagati aho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irak, Naji Sabri, ku cyumweru yageze muri Emirats Arabes Unis. Minisitiri Sabri aragenzwa muri ako karere no gushakisha inkunga y’ibindi bihugu by’Abarabu m’ugukumira intambara Amerika ishobora gushoza ku gihugu cye.

Aho muri Emirats Arabes Unis Minisitiri Sabri azabonana n’abayobozi bakuru baho kugira ngo abasabe kutazafasha ingabo z’Amerika.

Ku cyumweru kandi Minisitiri Sabri yanabonanye n’abategetsi ba Oman. Aho muri Omani yari yahageze aturutse no muri Bahrain, aho yabonanye n’umwami waho, Sheikh Hamad Bin Isa Al Khalifa.

Ibiro ntaramakuru bya Bahrain bivuga ko Umwami Hamad yishimiye ko Irak iherutse kwemera kuzakorana neza n’abagezuzi b’Umuryango w’Abibumbye bashakisha ibitwaro bya kirimbuzi muri Irak. Umwami Hamad kandi yanamenyesheje Minisitiri Sabri ko Irak igomba kubahiriza ibyemezo by’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo intambara n’ubushyamirane bidataha mu kigobe cya Pers

XS
SM
MD
LG