Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Agahenge Karacyari Ingume - 2002-10-06


Abahuza hagati ya guverinoma n’abasirikari bayivumbuyeho baracyashakisha agahenge.

Guverinoma ya Perezida Laurent Gbagbo ni yo yanze gusinya amasezerano y’agahenge n’abayirwanya. Abahuza b’umuryango w’ubukungu bw’Afurika y'Uburengerazuba, ECOWAS, basobanura ko impamvu ngo ari uko ayo masezerano adateganya ko abasirikari bivumbuye bazashyira intwaro zabo hasi.

Icyumweru gishize cyose abo bahuza bakimaze bagerageza kwumvikanisha impande zombi kuri ako gahenge. Impande zose zari zemeye gusinya ku wa 5, nyuma biza kwimurirwa ku wa 6, uwa 6 na wo urangira ntakigezweho. Ku wa 6 bwo, guverinoma ngo yari yanze guha uwari uyihagarariye mu mishyikirano uburenganzira bwanditse bwo gusinyira agahenge.

Ku cyumweru imirwano yongeye kwaduka mu mugi wa Bouake, no mu tundi turere turi mu maboko y’abasirikari bivumbuye.

Ingabo za guverinoma zohereje abandi basirikari i Bouake no mu mugi wa Sakassou. Aho Sakassou na ho hari imaze iminsi mu maboko y’abivumbuye. Guverinoma yahigaruriye ku cyumweru nyuma y’imirwano y’amasaha 7.

Abaturage b’i Bouake bavuga ko umunsi w'icyumweru hafi wose waranzwe n’imirwano ikarishye. Ababibonye bavuga ko abasirikari bivumbuye ngo barimo bahiga abashyigikiye guverinoma babihishemo.

Abahuza ba ECOWAS bavuga ko bagiye gusubira mu bihugu byabo kugira ngo bagishe inama abaperezida babatumye. Abo bahuza bavuga kandi ko bazakomeza guharanira ko amahoro yongera guhinda muri Cote d’Ivoire.

Hagati aho Ubufaransa na bwo bukomeje kwohereza abandi basirikari muri Cote d’Ivoire rwagati. Muri ako karere abasirikari b’Abafaransa bahashinze ibirindiro uretse ko bativanze mu mirwano. Basobanura ko inshingano yabo muri ako karere ari ukurinda umutekano w’Abafaransa baba muri Cote d’Ivoire, no guha ingabo za Cote d’Ivoire ibikoresho n’izindi nkunga.

Kuva abasirikari bamwe ba Cote d'Ivoire bakwivumbura, bamaze kwigarurira imigi myinshi mu majyaruguru ya Cote d'Ivoire no muri Cote d’Ivoire rwagati.

Imirwano imaze guhitana abantu amagana no kwimura abaturage ibihumbi n’ibihumbi. Guverinoma iracyafite umugi munini w’Abidjan. Abasirikari b’Ubufaransa bari muri Cote d’Ivoire na bo barinze umurwa mukuru wa poritiki, Yamoussoukro.

XS
SM
MD
LG