Uko wahagera

Irak Ishobora kuzakira Abagenzuzi b'Intwaro mu Byumweru 2 - 2002-10-01


Abategetsi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye bari mu nama n’abategetsi ba Irak i Vienne muri Autriche bavuga ko abagenzuzi b’intwaro b’Umuryango w’Abibumbye bitegura gusubira muri Irak mu byumweru 2 biri imbere.

Abo bagenzuzi ngo bashobora kugera mu murwa mukuru wa Irak mu kwezi gutaha hagati. Ngo cyeretse gusa Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye inaniwe kubemerera gusubira muri Irak.

Umukuru w’abo bagenzuzi, Hans Blix, avuga ko ibibazo byinshi byakemuwe ku munsi wa mbere w’iyo nama. Ngo yizeye ko hari izindi ntambwe zizagerwaho k’umunsi wa nyuma w’iyo nama, ku wa 2. Ikigamijwe ngo ni uko abo bagenzuzi bazajya muri Irak kandi bagakora nta nkomyi.

Ibyo biravugwa mu gihe Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye irimo kwiga undi mushinga w’icyemezo cyo gukarira Irak ku kibazo cy’abo bagenzuzi. Icyo cyemezo kirimo gushyirwa imbere na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Icyo cyemezo giteganya intambara kuri Irak iramutse itagikurikije.

Hagati aho, ku wa mbere abagize Kongere y’Amerika 4 barangije urugendo rw’iminsi 4 muri Irak. Abo ni David Bonior wo muri leta ya Michigan, Jim McDermott wo muri leta ya Washington, hamwe na Mike Thompson wo muri leta ya California. Bose ni bo mu ishyaka ry’abaharanira demokarasi.

Abo bagabo bose basanga ko intambara atari cyo gisubizo ku kibazo cy’ibitwaro bya kirimbuzi bya Irak.

Umwe muri bo, David Bonior, yasabye Irak na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kutivanga mu kazi k’abagenzuzi b’intwaro b’Umuryango w’Abibumbye.

McDermott we yavuze ko ibihano Umuryango w’Abibumbye wafatiye Irak muri 1990 byahannye gusa abaturage ba Irak, ariko abategetsi bo bikaba nta cyo byabatwaye. Kuri we, habaye indi ntambara muri Irak ngo byagira ingaruka zikomeye ku banyairak b’abasivili.

Muri iki cyumweru ni bwo Senat ya Kongere y’Amerika iri butangire kujya impaka ku cyemezo cyaha Perezida George Bush ububasha bwo gutera Irak. Mu ijambo yabwiye abanyamerika muri iki cyumweru, Perezida Bush yavuze ko afite ikizere ko icyo cyemezo kizatorwa vuba.

Gusa hitezwe ko abagize Senat bazasaba ko amagambo akoreshwa muri icyo cyemezo ahinduka. Perezida Bush we yifuza uburenganzira bwo gukoresha uburyo bwose bushobotse kugira ngo yambure Irak intwaro za Kirimbuzi. Bamwe mu bagize Senat ariko, cyane cyane mu bo mu ishyaka ry’abaharanira demokarasi, bazagerageza kugabanya ubushobozi bwa Perezida bwo gushoza intambara, cyangwa se basabe kwizezwa ko intambara izaba gusa ari uko uburyo bw’ububanyi n’amahanga bwose bwananiranye.

XS
SM
MD
LG