Abasirikari b’Urwanda bagera ku bihumbi 4 nibura baraye bavuye mu mugi wa Bukavu, muri Kivu y’Amajy’epfo, hafi y’umupaka n’Urwanda. Hari hashize imyaka 4 baharwanira.
Itahuka ry’abo basirikari riteganywa n’amasezerano y’amahoro Urwanda na Repubirika Iharanira Demokarasi ya Congo biherutse gusinyana mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka.
Uko amakamyo y’abo basirikari yatambukaga yerekeza i Rwanda ni ko abaturage b’i Bukavu babakomeraga akaruru, bishimiye ko babaviriye mu gihugu.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo abasirikari b’Urwanda batangiye kuva muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Urwanda ruvuga ko ku wa 3 ruzaba rumaze gutahura abasirikari barwo ibihumbi 15. Muri Congo rwari ruhafite abasirikari basaga ibihumbi 20.
Urwanda rwasobanuraga ko rwateye rukanaguma muri Congo kubera ko ngo Abahutu b’intavugirwamo ngo baturukagayo batera mu Rwanda.
Mu masezerano yo mu kwezi kwa 7 rero Urwanda rwari rwemeye gutahura abasirikari barwo. Ariko Congo na yo yiyemeje kwambura abo bahutu intwaro no kubasubiza mu Rwanda.
Urwanda rwari kimwe mu bihugu 6 byarwaniraga muri Congo. Intambara yo muri Congo yahitanye abantu bagera kuri miriyoni 2. Abatarazize imirwano ubwayo bazize kubura icyo barya cyangwa imiti ibavura.