Uko wahagera

Inzara Ikomeje Kubica muri Afurika - 2002-09-25


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, PAM, riratabariza miriyoni z’Abanyazambia bugarijwe n’inzara. PAM ivuga ko imfashanyo z’ibiribwa isigaranye zitazageza ku byumweru bibiri.

Umuvugizi wa PAM avuga ko PAM isigaranye gusa toni ibihumbi 7 by’ibigori bisanzwe. Mu minsi ishize PAM ngo yaguze izindi toni 12 z’ibigori bisanzwe ariko ngo nta bwo yizeye igihe bizabonekera.

Abategetsi ba PAM bavuga ko abatanga imfashanyo mpuzamahanga batitabiriye kurekura izo biyemeje.

Guverinoma ya Zambia yo ikomeje kwanga imfashanyo z’ibiribwa byahinduwe kugeza igihe izumvira ko nta cyo byatwara abaturage. Yasabye imiryango itanga imfashanyo kureka gutanga izo mfashanyo.

Ibiribwa nk’ibyo nyamara bitunze Abanyamerika benshi. Gusa i Burayi ho ntibabikozwa.

PAM irasaba kandi imfashanyo z’amafranga zihutirwa kugira ngo ishobore gukomeza gutunga impunzi z’Abanyeritrea ziri muri Sudani.

Umuvugizi wa PAM i Geneve, Christiance Berthiaume, avuga ko hakenewe miriyoni 5 z’amadolari - amanyarwanda 2.400.000.000 - kugira ngo igure toni 10 z’imfashanyo.

Berthiaume avuga ko ibintu bimeze nabi cyane k’uburyo PAM yagombye kugabanya imfashanyo yageneraga buri mpunzi mo kabiri.

Berthiaume avuga ko PAM yifuza imfashanyo z’amafranga ubwayo kugira ngo ishobore kugura ibiribwa byera mu karere kandi bishobora kugera kuri izo mpunzi vuba.

PAM ivuga ko muri Sudani hakiri impunzi z’Abanyeritrea zigera ku bihumbi 91 zitunzwe n’imfashanyo gusa. Inyinshi muri izo mpunzi ngo ziba mu nkambi zo mu burengerazuba bwa Sudani. Kugeza ubu icyakora ngo hari izindi mpunzi z’Abanyeritrea zigera ku bihumbi 50 zasubiye muri Eritrea.

Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo cyo kwambura Abanyeritrea bose uburenganzira bwo kwitwa impunzi mu mpera z’uyu mwaka kubera ko igihugu cyabo ubu ngo cyabonye amahoro nyuma yintambara yamaze imyaka 2 igishyamiranije na Ethiopia.

Kwamburwa ubuhunzi rero bishobora gutuma gufasha abo Banyeritrea bakiri mu nkambi zo muri Sudani bigorana.

XS
SM
MD
LG