Uko wahagera

Imishyikirano y'Abanyecongo Iregereje - 2002-09-09


Kabila ngo agiye gusubukura ibiganiro hagati y’Abanyecongo

Perezida Joseph Kabila wa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko muri uku kwezi imishyikirano y’amahoro hagati y’Abanyecongo izasubukurwa.

Ku wa mbere ni bwo Perezida Joseph Kabila yatangarije inteko ishinga amategeko y’agateganyo i Lubumbashi ko imishyikirano mishya izaba muri uku kwezi. Gusa ntiyavuze itariki cyangwa aho izabera.

Muri iryo jambo Perezida Kabila yasabye imitwe ya poritiki yose kwitabira iyo mishyikirano. Perezida Kabila yavuze ko iyo mishyikirano ari ngombwa kugira ngo umugambi w’amahoro watangiye muri Congo ukomeze kujya imbere.

Iyo mishyikirano igamije gukemura ibibazo bya poritiki bitarangiriye mu nama y’Abanyecongo i Sun City, muri Afurika y’Epfo, muri uyu mwaka. Iziga uko hajyaho ubutegetsi bw’inzibacyuho, harimo n’inteko yaguye no ku yindi mitwe ya poritiki izaba iri muri iyo mishyikirano.

Aho Sun City Guverinoma y’i Kinshasa yashoboye kwumvikana n’imitwe myinshi ya poritiki itarafashe intwaro zo kuyirwanya, hamwe n’umutwe MLC wa Jean Pierre Bemba wo uyirwanya. Gusa umutwe RCD wo wanze gusinya ayo masezerano.

Ubu Guverinoma y’i Kinshasa irashaka gusinya amasezerano y’amahoro ataziguye n’imitwe Rassamblement Congolais pour la Democratie - RCD Goma -, Union pour la Democratie et le Progres - UDPS-, n’indi mitwe ya poritiki itarasinye amasezerano ya Sun City.

Mu minsi yashize hari intambwe zagezweho mu nzira y’amahoro. Uganda yamaze kuvana hafi kimwe cya kabiri cy’abasirikari bayo muri Congo. Ku wa 5 ushize kandi guverinoma y’i Kinshasa yasinyanye n’iy’i Kampala amasezerano y’amahoro i Luanda muri Angola. Muri ayo masezerano Uganda yemeye kuzaba yavanye abasirikari bayo bose muri Congo mu mpera z’uyu mwaka. Urwanda na rwo rwasinye amasezerano y’amahoro na Congo uretse ko rutari rwatahura abasirikari barwo.

Kuva Urwanda na Uganda byarasinyiye amahoro na Congo, icyo Perezida Kabila asigaje ni ugukemura ibibazo bya poritiki. Imishyikirano yo muri uku kwezi rero izibanda ahanini k’ukuntu muri Congo hazakoreshwa amatora rusange.

XS
SM
MD
LG