Uko wahagera

Intambara na Irak Iracyatutumba - 2002-09-08


Intambara Iracyanuka mu Kigobe cya Perse

Ku cyumweru Visi-Perezida w’Amerika, Dick Cheney, na Sekereteri wa Leta Colin Powell, batangaje ko Perezida Saddam Hussein wa Irak akomeje gushakisha ibitwaro bya kirimbuzi.

Visi-Perezida Dick Cheney yatangarije kuri television NBC yo muri Amerika ko Irak ngo irimo gushakisha ishyizeho umwete uko yabona ibitwaro bya kirimbuzi. Irak ngo imaze iminsi ishakisha uko yabona ibyuma by’ubutare bwa Aluminium bikoreshwa m'uguhindura ubutare bwa Uranium buvamo ibitwaro bya kirimbuzi.

Dick Cheney yavuze ko Guverinoma ya Perezida George Bush ikomeje kumva ko Irak izayibasira n’ibyo bitwaro bya kirimbuzi igenda irushaho gukozaho imitwe y’intoki.

Sekereteri wa Leta Colin Powell we yatangarije kuri television Fox na yo muri Amerika ko uburyo bwiza bwo kubuza Irak intwaro ari uguhindura ubutegetsi bwayo.

Colin Powell yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zidashidikanya ko Saddam Hussein afite intwaro z’Ubumara n’iziteza ibyorezo, kandi ko akomeje gukurikirana uko yagira ubuhanga bwo gukora ibitwaro bya kirimbuzi. Colin Powell yanashyize mu majwi ubushobozi bw’Umuryango w’Abibumbye m’ukugenzura intwaro za Irak.

Hagati aho, Uwahoze agenzurira Umuryango w’Abibumbye intwaro muri Irak, Scott Ritter, avuga ko gutera Irak nta shingiro bifite. Irak ngo nta bushobozi bwo gucura ibitwaro bya kirimbuzi yifitiye.

Ibyo Scott Ritter - wahoze ari Capiteni mu ngabo z’Amerika - yaraye abitangarije mu ijambo yafatiye imbere y’inteko ishinga ya Irak. Muri iryo jambo Scott Ritter yasabye Irak kureka Umuryango w’Abibumbye ugasubira kugenzura intwaro zayo kugira ngo yerekane ko nta ntwaro za kirimbuzi ifite. Irak yemeye iryo genzurwa ngo byatuma Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zisigara zigunze ku kibazo cyo gutera Irak. Ubwo ngo ni bwo buryo bwonyine bwo kuburizamo ntambara.

Muri iryo jambo kandi Scott Ritter yatanze igitekerezo cyo gushyiraho icyo yise umuhuza uzira amakemwa watuma iryo genzurwa ry’intwaro rikorwa nta nkomyi kandi ritabangamiye ubusugire, icyubahiro n’umutekano bya Irak.

Ubundi Scott Ritter yari azwiho gukarira Irak ubwo yari umugenzuzi w’intwaro w’Umuryango w’Abibumbye muri Irak. Mu myaka ishize ariko yagiye arushaho kunenga poritiki y’Amerika kuri Irak.

Mu kiganiro yahaye television Al Jazeera yo muri Qatar, Ritter yavuze ko imyifatire ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kibazo cya Irak ishingiye ku burumirahabiri n’uburyarya. Igenzura ry’intwaro niryerekana ko Irak nta ntwaro za kirimbuzi ifite, ubutegetsi bwa Irak ngo ntibuzaba bugikeneye buhinduka. Ku bwe, ngo nta bundi buryo intambara na Irak ishobora kuburizwamo abagenzuzi b’intwaro b’umuryango w’abibumbye badasubiye muri Irak.

Amahanga menshi na yo akomeje kwangira intambara na Irak. Ku cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Uburisiya, Igor Ivanov, yavuze ko intambara na Irak yateza amacakubiri mu bihugu byiyemeje gufatanya m’ukurwanya iterabwoba. Ibiro ntaramakuru byo mu Burusiya bisubira mu magambo ya Minisitiri Ivanov avuga ko ibintu byarushaho kumera nabi hagize uwivanga mu bibazo bwite bw’ikindi gihugu yitwaje kurwanya iterabwoba.

Ubugereki na bwo bwiyongereye k’umubare w’ibihugu bikomeje kwamagana ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitera Irak.

Ku cyumweru Minisitiri w’Intebe w’Ubugereki, Costas Simitis, yatangarije abanyamakuru ko Irak itewe byakwongera ahubwo iterabwoba, kandi bikabangamira imishyikirano y’amahoro hagati ya Israel n’Abanyapalestina.

N’ubwo Ubugereki ari kimwe mu bihugu by’inshuti bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika - byombi bihuriye k’umuryango wo gutabarana, OTAN, - Minisitiri Simitis yatangaje ko Ubugereki butazagira uruhare m’ugutera Irak Umuryango w’Abibumbye utabyemeye.

Ku cyumweru Chancellier w'Ubudage, Gerhard Schroeder, na we yongeye gutangaza ko adashyigikiye ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zitera Irak.

Ibyo yabitangarije mu mpaka yagiranaga n'uwitwa Edmund Stoiber kuri television. Uwo Stoiber ni umukandida w'ishyaka ritavuga rumwe n'irya Gerhard Schroeder. Ni we bazaba bahanganye mu matora ategerejwe mu byumweru 2.

Gerhard Schroeder yavuze ko nta ruhare Ubudage buzagira m'ugutera Irak. Stoiber batavuga rumwe we yamushinje kuba ngo yaratokoje umubano w'Ubudage na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Amaperereza yakozwe izo mpaka zikirangira kuri television yerekanye ko abadage basaga 50% basanze bagirira Chancellier Schroeder ikizere kurusha icyo bagirira Edmund Stoiber. Mirongwitatu ku ijana gusa ni bo bemeye Stoiber.

Uwungirije Minisitiri w'Intebe wa Canada, John Manley, na we avuga ko Canada itazafasha m'ugutera Irak.

John Manley ku cyumweru yatangarije kuri television CTV yo muri Canada ko nta bimenyetso bihagije byerekana ko Irak irimo gukora ibitwaro bya kirimbuzi, cyangwa se ko ikorana n'umutwe w'ibyihebe Al Qaida kugira ngo iterwe.

Canada yo yakunze gusaba ahubwo ko abagenzuzi b'intwaro b'Umuryango w'Abibumbye basubira muri Irak kugira ngo umwuka w'intambara uhoshe.

Canada yipakuruye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku kibazo cya Irak mu gihe Minisitiri w'Intebe wa Canada, Jean Chretien, yitegura kubonana na Perezida George Bush ku wa mbere.

Muri Amerika ubwaho, iperereza rishya rirerekana ko umubare w’Abanyamerika bashyigikiye uko Perezida George Bush yitwara muri poritiki ye y’ububanyi n’amahanga urimo kugabanuka. Iryo perereza ryakozwe n’ikinyamakuru The New York Times na television CBS byo muri Amerika. Ryerekana ko 53% by’ababajijwe gusa ari bo bashyigikiye uko George Bush akora poritiki ye y’ububanyi n’amahanga. Mu kwezi kwa 7 uwo mubare wageraga kuri 68%.

Iryo perereza risanga kandi 68% by’ababajijwe bashyigikiye ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitera Irak kugira ngo zivaneho ubutegetsi bwa Perezida Saddam Hussein. Gusa na none 56% by’ababajijwe basanga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagombye guha Umuryango w’Abibumbye akanya ko kwohereza muri Irak abagenzuzi b’intwaro.

XS
SM
MD
LG