Uko wahagera

Congo: Inzira y'Amahoro Itangiye Gusibuka - 2002-09-07


Ku wa 5 abaperezida ba Uganda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byabo i Luanda, muri Angola.

Muri ayo masezerano Uganda yemeye gukomeza kuvana abasirikari bayo muri Congo. Congo na yo yemeye ko izabuza abarwanya ubutegetsi bwa Uganda gukorera k’ubutaka bwayo.

Ayo masezerano agezweho nyuma y’ukwezi kumwe gusa Perezida Kabila wa Congo asinyanye andi masezerano y’amahoro na Perezida Paul Kagame w’Urwanda i Pretoria, muri Afurika y’Epfo.

Uganda imaze kuvana muri Congo abasirikari 1800 nibura, ariko iracyafiteyo abagera ku bihumbi 2000. Ibindi bihugu bifite abasirikari muri Congo na byo byatangiye kuvanayo abasirikari babyo nk’uko amasezerano y’agahenge ya Lusaka abiteganya.

Ibiro ntaramakuru by’Umuryango w’Abibumbye,IRIN, bisibubira mu magambo y’abasirikari b’uwo muryango muri Congo, MONUC, bavuga ko ingabo za Zimbabwe na zo zitangiye gutahuka. Ku wa 3 nijoro abasirikari 150 ba Zimbabwe ngo bavuye mu mugi wa Mbandaka, mu burengerazuba bwa Congo.

IRIN ivuga kandi ko ku wa kabiri Zimbabwe yatangiye no gutahura ibikoresho bya gisirikari n’abasirikari bacyeya mu mugi wa Kananga, mu ntara ya Kasai y’Uburengerazuba. Abasirikari ba Zimbabwe basigaye muri Congo ngo ni 2400; bari mu migi ya Boende, Bolomba, Mbandaka na Buburu, mu ntara ya Equateur.

Ubu Urwanda, Uganda na Zimbabwe ni byo bigifite abasirikari benshi muri Congo.

Havugwa ko muri Congo Kinshasa hamaze kugwa abantu bagera kuri miriyoni ebyiri n’igice bazira intambara n’inzara cyangwa indwara intambara yahateje.

Hagati aho, guverinoma ya Congo ivuga ko umutwe RCD-National uyirwanya ugifite ingwate z’abasivili 8 yafashe mu ntangiriro z’iki cyumweru. Abo basivili ngo bari mu ndege bari bakodesheje mu majyaruguru ya Congo. Bafashwe ubwo indege yabo yagwaga ahitwa Isiro.

Umutwe RCD-National wemera ko wafashe iyo ndege n’abari bayirimo. RCD-National ivuga ko iyo ndege ngo yari yoherejwe na guverinoma y’i Kinshasa kugemurira irindi shami ry’uwo mutwe bitavuga rumwe imbunda n’amasasu. Guverinoma y’i Kinshasa yo irabihakana.

XS
SM
MD
LG