Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga ko rihangayikishijwe n’impunzi 1500 z’Abanyecongo Urwanda rwasubije ku ngufu mu karere ka Masisi, mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo umuyobozi wa HCR, Ruud Lubbers, yaraye abimenyesheje Perezida Paul Kagame w’Urwanda mu ibarwa yamwandikiye. Ruud Lubbers avuga ko izo mpunzi zitatashye ku bwende bwazo. Izo mpunzi ngo zigomba guhabwa akanya ko guhitamo gutahuka ku bwazo.
Izo mpunzi z’abanyecongo ngo zatahuwe mu byiciro bine, zivuye mu nkambi za Kiziba na Gihembe, mu Rwanda. Guverinoma y’Urwanda n’umutwe RCD urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa ngo ni byo byacyuye izo mpunzi.
N’ubwo abategetsi bo mu turere izo nkambi zirimo bijeje HCR ko izo mpunzi zari zatahutse ku bwende bwazo, izo mpunzi zo zivuga ko zahatiwe gutahuka. Ngo bazibwiye ko nizidatahuka k’ubushake zizacyurwa ku ngufu.
Abategetsi b’i Byumba, aho inkambi ya Gihembe iri, ngo bari babwiye impunzi z’Abanyecongo ko bwari ubwa nyuma izo mpunzi zishobora gufashwa gutahuka. Abategetsi b’i Byumba kandi ngo baba bari banabwiye izo mpunzi ko tariki ya 15 Nzeri yari itariki ntarengwa yo gusubira muri Congo.
Ruud Lubbers yandikiye Perezida Paul Kagame ko HCR idashobora gushyigikira itahurwa ry’izo mpunzi ku ngufu. Ibiro ntaramakuru by’Umuryango w’Abibumbye, IRIN, bivuga ko HCR itari yamenyeshejwe ko izo mpunzi zirimo gusubizwa muri Congo.
Izo mpunzi ngo zabeshywe ko HCR yari kuzifasha zigeze i Masisi kandi HCR ubu itanahakorera. Ngo hashize imyaka myinshi HCR idashobora kugera aho i Masisi.
HCR ivuga kandi ko ihangayikishijwe n’uko izo mpunzi iyo zigeze muri Congo ngo zishyirwa mu nkambi z’abavanywe mu byabo n’intambara. Ibyo ngo binyuranije n’amategeko yo gutahura impunzi ku bwende bwazo.
HCR ivuga ko ku wa kabiri impunzi nyinshi zo mu nkambi ya Gihembe zari zatangiye gusenya amacumbi yazo zitegura gusubira muri Congo. Zimwe muri izo mpunzi ngo zararaga hanze mu gihe zari zitegereje imodoka.
Inkambi za Gihembe na Kiziba zicumbikiye impunzi z’abanyecongo 31.923. Inyinshi muri izo mpunzi ni Abanyamulenge bahunze ibitero by’interahamwe muri 1995 na 1996.