Uko wahagera

Congo Kinshasa: Minisitiri Ntumba Yararekuwe - 2002-09-03


Muri Congo Kinshasa abarwanyi b’Abahema barekuye Minisitiri w’Uburenganzira bw’Ikiremwa-Muntu, Ntumba Luaba Lumu. Ku cyumweru nijoro Minisitiri Ntumba Luaba Lumu yasubiye i Kinshasa. Abategetsi muri guverinoma y’i Kinshasa bavuga ko uwo muminisitiri yari arindishijwe intwaro. Mu minsi ine yamaze ari mu maboko y’abarwanyi b’Abahema ngo bari bamufashe neza.

Guverinoma y’i Kinshasa isobanura ko yagombye kurekura abarwanyi b’Abahema 10 kugira ngo ishobore kurekuza minisitiri Lumu.

Minisitiri Ntumba Luaba Lumu yari yafashwe ku wa kane w’icyumweru gishize yagiye kunga Abahema n’Abalendu, mu karere ka Ituri. Mu kwezi gushize imirwano ikarishye yashyamiranije Abahema n’Abalendu mu mugi wa Bunia, muri ako karere ka Ituri. Iyo mirwano yahitanye abantu basaga 100.

Minisitiri Ntumba yarekuwe guverinoma y’i Kinshasa imaze gusaba Uganda kujya kuvugana n’abarwanyi b’Abahema.

Ababikurikiranira hafi basanga inkunga Uganda yateye m’ukurekuza Minisitiri Ntumba ngo ari ikimenyetso cy’umubano mwiza utangiye kubyuka hagati y’ibihugu byombi kuva byasinya amasezerano y’amahoro ku itariki ya 15 z’ukwezi kwa 8 muri uyu mwaka.

Ku wa 6 Uganda - yari imaze imyaka igera kuri 4 yari igaruriye akarere ka Ituri n’igice kinini cy’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo - yatangaje ko yarangije kuvana abasirikari bayo bose muri Congo. Umuryango w’Abibumbye ariko wasabye Uganda gusiga inyuma abasirikari amagana bo gufasha m’ukubungabunga amahoro muri ako karere.

XS
SM
MD
LG