Uko wahagera

Zimbabwe: Abahinzi b'ABazungu 54 Barasonewe - 2002-08-29


Guverinoma ya Zimbabwe Ngo Yarenze ku Mategeko Yayo

Ku wa 3 urukiko rwo muri Zimbabwe rwahaye agahenge abahinzi b’abazungu 54 bagombaga gufatirwa amasambu. Umucamanza w’urwo rukiko, Benjamin Paradza, yavuze ko guverinoma ya Zimbabwe yarenze ku mategeko agenga ifatirwa ry’amasambu yishyiriyeho ubwayo.

Uwo mucamanza yavuze ko guverinoma ya Zimbabwe itamenyesheje abari bagwatirije ayo masambu n’abo bazungu ko yagombaga gufatirwa. Ubundi guverinoma ngo yagombaga kuba yabikoze hasigaye iminsi 30 ngo ifatire ayo masambu.

Umuryango Justice for Agriculture washyigikiye abenshi muri abo bazungu m’ukurega guverinoma ya Zimbabwe warishimye cyane. Umuvugizi w’uwo muryango, Jenni Williams, avuga ko abo bazungu uko ari 54 bashobora gusubira ku masambu yabo, bakongera bagahinga, ndetse bakinjiriza n’igihugu amadovize.

Gusa mu bihe byashize inkiko zemereye abahinzi benshi gukomeza guhinga, ariko abapolisi ntibakurikize amabwiriza y’izo nkiko. Mu cyumweru gishize, minisitiri w’ubutabera wa Zimbabwe, Patrick Chinamasa, yahamagariye abirabura kwirengangiza imanza z’abazungu, no kujya gufata amasambu yabo kugira ngo batangire kwitegura kuyahinga imvura zitaragwa.

Hagati aho, Perezida wa Namibia, Sam Nujoma, na we yabwiye abahinzi b’abazungu bo muri icyo gihugu, ko bagomba kubaha porogaramu guverinoma ifite yo gusaranganya amasambu ku bushake bwabo. Abatazatanga ayo masambu ku neza ngo bazayamburwa ku ngufu.

Perezida Sam Nujoma avuga ko guverinoma ye iteganya gufatira ibikingi 192 by’abazungu batakiba muri Namibia.

XS
SM
MD
LG