Uko wahagera

Congo: Abasirikari ba Uganda Barimo Gutahuka - 2002-08-28


Uganda Irimo Kuva muri Congo

Uganda yatangiye gutahura ingabo zayo zari zikiri muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa abategetsi bakuru b’impande zombi basinyanye amasezerano yo kwumvikana. Muri ayo masezerano Uganda yemeye kuvana abasirikari bayo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo Kinshasa, Hamadou Toure, avuga ko ku wa 2 Uganda yatahuye abasirikari bayo 242 bari m’umugi wa Beni. Uganda ngo ifite imigambi yo kuvana n’abandi benshi mu mugi wa Gbadolite, mu majyaruguru ya Congo Kinshasa, muri iki cyumweru.

Umuryango w’abibumbye uvuga ariko ko abasirikari ba Uganda bamwe bazaguma mu mugi wa Bunia. Aho Bunia mu ntangiriro z’uku kwezi haguye abantu 110 nibura. Umuryango w’abibumbye uvuga ko ukeneye abo basirikari ba Uganda i Bunia kugeza igihe indorerezi zawo muri ako karere zizashoborera kurinda umutekano waho.

Abasirikari ba Uganda - kimwe n’abasirikari b’Urwanda, bashyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa kuva muri 1998. Havugwa ko intambara yo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yahitanye abantu basaga miriyoni 2, abenshi muri bo akaba ari abasivili.

Mu mpera z’ukwezi kwa 7 Urwanda na rwo rwasinyanye na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo amasezerano yo kuvanayo abasirikari barwo.

XS
SM
MD
LG