Uko wahagera

Umusirikare wa Gatatu Akurikiranyweho Ubufatanyacyaha na Ingabire Imbere y’Urukiko


Undi Musirikare wa gatatu wahoze muri FDLR Ubushinjacyaha bukurikiranyeho ubufatanyacyaha hamwe n’Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, Ingabire Umuhoza Victoire, ubushinjacyaha bwaraye bumugejeje imbere y’urukiko, bumusabira gukomeza gufungwa by’agateganyo.

Kimwe na bagenzi be babiri, nabo bageze imbere y'urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali, aribo Lt. Col. Nditurende Tharcisse na Habiyaremye Noel, Capt. Karuta J.M.V, nawe yemeye ibyaha byose aregwa. Ni ibyaha byo gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, no guhungabanya umudendezo w'u Rwanda. Yanemeje ko yabonanye n'abayobozi bakuru ba FDU-Inkingi, barimo Ingabire Umuhoza Victoire mu rwego rwo gufatanya.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko dosiye ya Kapitaine Karuta ari dosiye y’inyongera kuyo bukurikiranyeho ba Lt. Coloneli Nditurende na Habiyaremye. Bose uko ari batatu, ubushinjacyaha buvuga ko bari baritandukanije na FDLR ubwo bajyaga gushinga umutwe wabo wa CDF w’ishyaka FDU-Inkingi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Capt. Karuta yagiye i Kinshasa yoherejwe na Lt. Col. Nditurende, agirana ibiganiro n'abayobozi bakuru ba FDU-Inkingi babiri. Abavuzwe mu rubanza rw’ejo ni madame Ingabire Umuhoza Victoire na Mberabahizi Jean Baptiste. Ubushinjacyaha bwasobanuye kandi ko bamaze kubonana, bamusabye gukora urutonde rw'ibyo bacyeneye.

Mu bisobanuro bye, Capt. Karuta nawe yabwiye urukiko ko uko ubushinjacyaha bwabivuze ari ko byagenze. Cyokora, ubushinjacyaha busanga ko n'ubwo yemera ibyo byaha, akwiye gukomeza gukurikiranwa ari mu buroko. Busanga aramutse arekuwe by'agateganyo, yatoroka ubutabera akisubirira mu mashyamba yo muri Congo, ntabe akiryojwe ibyo bumukurikinyeho.

Ku ruhande rwa Capt. Karuta n'umwunganira, basanga nta mpamvu n’imwe yatuma akuriranwa afunzwe, kubera ko yagarutse mu Rwanda mu mpera z'ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009, aje k'ubushake hamwe n’umuryango we. Bongeyeho ko kugeza ubu nta bikorwa byo guhungabanya umudendezo w'u Rwanda yigeze akora nk’uko abikurikiranweho n’ubushinjacyaha. Bumvikanishije ko iyo aba afite gahunda yo gusubira mu ishyamba aba yaragiyeyo akiva mu ngando ahitwa i Mutobo. Izo ngando zihabwa abahoze mu mutwe wa FDLR mbere y’uko basubizwa mu buzima busanzwe. Umwunganira kandi abona ko mu gihe afite aho abarizwa hazwi iwabo i Nyamasheke, i Cyangugu, ko yarekurwa by’agateganyo urukiko rukagira ibyo rumutegeka kubahiriza. Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwavuze ko ruzafata icyemezo ku byifuzo by'ababuranyi taliki ya 10 z’ukwa gatanu 2010. Abandi basirikare bakuru babiri bahoze muri FDLR baregwa hamwe na Capt. Karuta ni ba Lt. Col. Nditurende na Habiyaremye, bo bakurikiranwa bafunzwe.

Aba basirikare uko ari batatu bahoze mu mutwe wa FDLR. Ubushinjacyaha bwabakomojeho ubwo bwagezaga umunyepolitiki Ingabire Umuhoza Victoire imbere y'urukiko mu kwezi kwa kane umwaka wa 2010. Buvuga ko ari bamwe mu bagabo bushingiraho bashinja Ingabire kimwe mu byaha bumukurikiranyeho cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Mu mvugo y’aba basirikare, bemeza ko bagombaga gushinga umutwe wa gisirikare wa FDU-Inkingi witwa CDF, mu rwego rwo guhungabanya umudendezo w’u Rwanda. Umunyepoliti Ingabire we yahakanye ko uwo mutwe wabayeho.

XS
SM
MD
LG