Uko wahagera

Guhagarika Burundu Ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi


Mu Rwanda, ukwezi kugiye gushira ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi bifatiwe ibihano n’inama nkuru y’itangazamakuru byo guhagarikwa amezi 6. Ubu noneho uru rwego rwabireze mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rusaba ko ibyo binyamakuru byombi byahagarikwa burundu.

Ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi ni byo bya mbere inama nkuru y’itangazamakuru ijyanye mu rukiko, irusaba ko rwabihagarika burundu. Ingingo ya 84 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda iha inama nkuru y’itangazamakuru ububasha bwo kwitabaza urukiko rubifitiye ububasha bwo guhagarika igitangazamakuru burundu, mu gihe gikomeje gukora ibyaha byihariye bikozwe mu itangazamakuru biteganijwe mu ngingo ya 83 y’iryo tegeko. Bimwe muri ibyo byaha inama nkuru y’itangazamakuru ibirega ibi binyamakuru byombi.

Ikirego iyo nama yaraye ishyikirije urukiko, cyahawe itariki y’iburanishwa yo kuya 18 z’uku kwezi. Muri icyo kirego, inama nkuru y’itangazamakuru isaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gufunga burundu ibinyamakuru Umuseso n’Umuvugizi, kubera impamvu ebyiri.

Impamvu ya mbere ishingirwaho ni uko ibyo binyamakuru byombi bikora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda bidafite uburenganzira bwo gukora. Indi mpamvu yatanzwe ivuga ko ibyo binyamakuru byombi bisuzugura inama nkuru y’itangazamakuru kandi ari urwego rwashyizweho n’amategeko.

Mw’isobanurampamvu inama nkuru y’itangazamakuru yashingiyeho isaba urukiko gusesa ibi binyamakuru byombi harimo, inkuru ibyo binyamakuru byagiye bitangaza. Zimwe muri izo nkuru ziracyari mu nkiko, mu gihe izindi zo urukiko rwarangije kuzifataho imyanzuro.

Muri icyo cyirego cyayo, Inama nkuru y’itangazamakuru igaragaza ko hashize igihe kitari gito yeretse ibyo bitangazamakuru byombi ko bitangaza inkuru z’ibinyoma, zitubahiriza amategeko n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda. Ko ahubwo zigamije gutesha umutwe ingabo z’igihugu, zihungabanya ituze rusange rya rubanda, zitukana, zisebanya zinivanga mu buzima bwite bw’abandi nta mpamvu, n’ibindi byinshi. Inama nkuru y’itangazamakuru igaragaza kandi ko yagiye ihamagaza abayobozi b’ibyo bitangazamakuru kugira ngo bayihe ibisobanuro kuri izo nkuru, nti bayitabe, bakayisuzugura.

Uretse kuba inama nkuru y’itangazamakuru yatanze ikirego isaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, guhagarika burundu Umuseso n’Umuvugizi, isaba kandi urukiko ko ibyo binyamakuru byayiha amafaranga angana na miliyoni imwe y’u Rwanda yo gukurikirana uru rubanza.

Mu gihe iki kirego cyatanzwe, twamenye ko ibyo binyamakuru byombi byareze uru rwego mu rukiko, birusaba gukuraho icyemezo rwabifatiye cyo guhagarikwa mu gihe cy’amezi 6. Iki kirego cyo giteganijwe kuburanishwa mu cyumweru gitaha.

XS
SM
MD
LG