Abasirikare babiri bakuru Lt Col Nditurende Tharcisse na Lt Habiyaremye, ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Bemeye ko bafanije n’abanyepolitiki barimo Rusesabagina Paul na Ingabire Victoire, bari bafite imigambi mibisha igamije guteza umutekano mucye mu Rwanda.Ubushinjacyaha bwabasabiye kuguma mu buroko bo basaba ko barekurwa by’agateganyo.
Nk’uko abo basirikare babyivugira, bivugiye ko bakoranye n’imitwe y’iterabwoba itandukanye irimo FDLR. Kuri Nditurende, yavuze ko yagiranye amanama na Ingabire Victoire I Kinshasa na Brazaville, bagamije gushinga umutwe wa gisirikare wa FDU Inkingi witwa CDF wari ugamije guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Naho Habiyaremye, we yavuze ko bakoranaga na Rusesabagina, bategura uburyo bakorana mu gisirikare mu bikorwa bigamije guhungabanya umudendezo w’u Rwanda.
Abo basirikare babiri bari bambaye gisivili, basabye ko barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze. Naho ubushinjacyaha bubasabira ko bakomeza gufungwa kubera ko bashobora gutoroka ubutabera kandi bakaba n’ubundi barafatiwe I Burundi .
Aba basirikare bakuru babiri, ubushinjacyaha bubarega nk’abafatanyacyaha n’umunyepoliti Ingabire Victoire. We ukurikiranwa ari hanze.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rurafata icyemezo kuri uru rubanza kuya 30 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010.