Uko wahagera

Abanyamakuru b’Umuseso n’Ibirego Bishya Bikomeye


Abanyamakuru b’Umuseso n’Ibirego Bishya Bikomeye
Abanyamakuru b’Umuseso n’Ibirego Bishya Bikomeye

<!-- IMAGE -->

Ikinyamakuru kigenga Umuseso cyahagaritswe amezi 6 n’inama nkuru y’itangazamakuru. Abayobozi bakuru bacyo ntiborohewe. Ubu batangiye gukurikiranwa ku birego bishya kandi biremereye cyane. Ibyo birego ni ugushishikariza ingabo z’igihugu kwigomeka k’ubutegetsi no kuzicamo ibice; gusesbya umukuru w’igihugu; gukangurira abaturage kuvanaho ubutegetsi buriho no kubuza umudendezo igihugu.

Abayobozi bakuru b’Umuseso, umwanditsi mukuru, Didas Gasana, n’umuyobozi mukuru w’icyo kinyamakuru, Charles Kabonero, nibo baregwa ibi birego bishya. Bahamagajwe n’ishami ry’ubugenzacyaha rya polisi y’igihugu kuya 26 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010 irabibatangariza.

Ishami rya polisi rishinzwe kugenza ibyaha, ryahase Gasasira, mu gihe kigeze ku masaha atatu, ibibazo kuri ibi birego bishya. Banamugaragariza inkuru zitandukanye zasohotse mu kinyamakuru Umuseso, guhera mu ntangirizo z’umwaka wa 2010, zishimangira ibyo baregwa.

Gasana avuye kubazwa na polisi, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ibi birego bifitanye isano n’ibirego by’inama nkuru y’itangazamakuru yashingiyeho ihagarika ikinyamakuru Umuseso mu gihe cy’amezi 6. Ati ”Ni inama nkuru y’itangazamakuru dukomeje guhangana nayo”.

Aba banyamakuru b’Umuseso bagiye kongera kuregwa mu nkiko, mu gihe bagifite izindi manza zitandukanye zitari zarangira kuburanishwa.

XS
SM
MD
LG