Uko wahagera

Indishi Gasasira Agomba Kwishyura


Mu Bujurire, mu rubanza rw’umunyamakuru Gasasira, urukiko rwemeje ko agomba kwishyura akayabo ka miliyoni eshatu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda. Umunyamakuru Gasasira J.Bosco n’ubushinjacyaha, bari bajuririye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Urwo rukiko rumaze gusuzuma ubujurire bwombi, bwasanze nta shingiro bufite. Rwemeza ko urubanza rwari rwaciwe mu rwego rwa mbere rugumana agaciro karwo. Umunyamakuru Gasasira akaba agomba kwishyura miliyoni 3 n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda, yakwanga zikavanwa mu bye ku ngufu za Leta. Uru rubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma.

Mu bujurire, urukiko rwisumbuye narwo rwasanze nta mpamvu yo guhagarika ikinyamakuru Umuvugizi Gasasira abereye umuyobozi, kubera ko uwarezwe ari Gasasira atari ikinyamakuru. Rwanasanze kandi nta mpamvu yo gukatirwa igifungo.

Mu rwego rwa mbere mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, icyaha cyahamye Gasasira ni icyo gusebanya. Kuri icyi cyaha agomba kwishyura ihazabu y’ibihumbi 10 by’amanyarwanda. Yahamwe kandi no kwivanga mu buzima bwite bw’abandi, akoresheje itangazamakuru. Kuri icyi cyaha, agomba kwishyura ihazabu ya miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda. Urukiko rwamuhanaguyeho icyaha cy’ibitutsi, kimwe no mu bujurire.

Urukiko rwanamutegetse kandi kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni ebyiri z’amafarangaa y’u Rwanda. Miliyoni imwe kuri Procureur Mutangana, n’indi imwe kuri Dr. Diane Gashumba, runamutegeka kwishyura ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, Mutangana na Gashumba kugira ngo bishyure ababunganiye.

Umunyamakuru Gasasira yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yatunguwe cyane n’icibwa ry’uru rubanza, mu gihe mu bujurire, yari yerekanye ibimenyetso bigaragaza gihamya y’inkuru yatumye aregwa mu rukiko.

Iyo nkuru yasohoye mu kinyamakuru Umuvugizi Numero 59 igira iti ”Abanyamakuru bivanze mu busambane bwa Procureur Mutangana na Dr. Diane Gashumba barabizira”.

XS
SM
MD
LG