Uko wahagera

Ingabire Umuhoza Victoire Yarekuwe by’Agateganyo


Ingabire Umuhoza Victoire Yarekuwe by’Agateganyo
Ingabire Umuhoza Victoire Yarekuwe by’Agateganyo

Umunyepoliti Ingabire Umuhoza Victoire yarekuwe by’Agateganyo. N’ubwo impamvu ubushinjacyaha bushingiraho bucyeka ko umunyepolitiki Ingabire Umuhoza Victoire yakoze ibyaha bitandukanye bumukurikiranyeho, urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu mujyi wa Kigali, rwasanze nta mpamvu yatuma akurikiranwa afunzwe nk’uko ubushinjacyaha bwabisabaga. Urukiko rwategetse ko arekurwa akaburana ari hanze. Ariko bisa nk’aho afungishijwe ijisho.

Ikigaragaza ko Ingabire afungishijwe ijisho ni uko urukiko rwategetse ko Ingabire agomba kutarenga imbibi z’umujyi wa Kigali. Runategeka ko urwandiko rw’inzira rwe rufatirwa n’ubushinjacyaha, runamutegeka ko azajya yitaba ubushinjacyaha nibura inshuro ebyri mu kwezi, kandi n’igihe cyose bibaye ngombwa ko bumucyeneye.

Mu kumurekura, urukiko rwashingiye ku ihame riba mu mategeko y’u Rwanda ryanashingiweho n’uwunganira Ingabire, Me Mutembe Protais, ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze. Ubushinjacyaha bwatangarije abanyamakuru ko butishimiye icyemezo cy’urukiko. Ariko ko hacyiri kare kwemeza niba buzajuririra icyo cyemezo cyangwa se niba butazirirwa bujurira. Ubushinjacyaha bufite iminsi 5 yo kukijuririra.

Ingabire Victoire wari wariyeho uburoko umunsi umwe, ntabwo polisi yatumye agira icyo atangariza abanyamakuru. Ariko mu mirongo ivunaguye, polisi imwihutana yagize ati ”icyi cyemezo cy’urukiko ndacyishimiye cyane, nta kindi.”

Umucamanza wasomye uru rubanza yavuga buhoro cyane, asa nk’aho yiyongorera, k’uburyo bitari byoroshye ku bantu bari bakubise buzuye icyumba cy’urukiko, kumva imyanzuro y’urukiko.

Ingabire Umuhoza Victoire yari yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuya 21 z’ukwezi kwa 4 mu mwaka wa 2010. Ijoro ry’uwo munsi ryamusanze muri mabuso ya sitasiyo ya polisi ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Amakuru Ijwi ry’Amerika ryatangarijwe n’ababana na Ingabire mu nzu, ni uko polisi yagiye iwe igatwara inyandiko zimwe ndetse na mudasobwa ye igendanwa.

Ubushinjacyaha bukurikiranyeho umuyepolitiki Ingabire Umuhoza Victoire ibyaha byo gupfobya jenoside; byo gukurura amacakubiri no gukorana n’imitwe y’iterabwoba.

XS
SM
MD
LG