Uko wahagera

Ikibazo cy'Amoko mu Rwanda no mu Burundi


U Rwanda n'u Burundi ni ibihugu bituwe ahanini n'amoko abiri: abahutu n'abatutsi. Nyamara, kuva ibyo bihugu byabaho, abagize ayo moko yagiye abana nk'abaturanyi, bahuzwa na byinshi kurusha ibibatandukanya. Gusa, hari abasanga hari aho ayo moko yaragiye ashyamirana ku buryo hajemo n'ubwicanyi ndengakamere.

Impuguke mu by'amateka n'abakurikirira hafi imiyoborere yo mu Rwanda no mu Burundi, basanga kuba abahutu n'abatutsi ari amoko atandukanye byagombye kuba akarusho kuko hari byinshi basangiye. Izo mpuguke zisanga intandaro y'ibibazo bibashyamiranya ari imiyoborere mibi, ibabuza ukwishyira ukizana no kwihitiramo ababayobora.

Mutege amatwi ikiganiro kidasanzwe cya Dusangire Ijambo ku kibazo cy'amoko cy'uyu munsi mwateguriwe na Frederic Nkundikije afatanije na Etienne Karekezi.

XS
SM
MD
LG