Ikibazo cyihungabana kirasuzumirwa mu nama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ni ku nshuro ya gatatu inama mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abatutsi iterana. Hakurikijwe inama ebyiri zayibanjirije zibanze cyane ku gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi, iyi nama yo izibanda cyane cyane ku kibazo cy'ihungabana mu banyarwanda. Kinagenda gifata intera idasanzwe. Icyo kibazo kiri mu bigomba gutwara umwanya munini abashakashatsi n'impuguke zitandukanye kuri jenoside, baturutse hirya no hino ku isi bateraniye muri iyo nama.
Uburyo iryo hungabana ari ikibazo gikomereye abanyarwanda, byemejwe n' Ubushakashashatsi bwashyizwe ahagaragara n'ikigo Nyarwanda cyita k'ubuzima bwo mu mutwe, mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abanyarwanda barenga 30 ku 100 bahungabanye, naho abanyarwanda 50 ku 100 bakaba bafite indwara yo kwigunga idatanye no guhungabana. N'insanganyamatsiko y'uyu mwaka ni ukurushaho gufatanya guhangana n'ihungabana.
Minisitiri w'umuco na siporo, Joseph Habineza, yatangarije Ijwi ry'Amerika ko ikibazo cy'ihungabana ari kimwe mu ngaruka zikomeye za jenoside yakorewe abatutsi. Ati”Icyo kibazo kibasiye abanyarwanda bose muri rusange, ntabwo ari abacitse ku icumu rya jenoside bonyine. Asanga ari nabo ubwabo bagomba kukibonera umuti”.
Umunyabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside, Bwana Mucyo Jean de Dieu, yadutangarije ko icyo kibazo cy'ihungabana cyafashe intera, bitewe n'uko guhangana nacyo bisa nk'aho byatinze. Nyamara asanga ariko nta ryari ryarenga.
Iyi nama ya 3 mpuzamahanga kuri jenoside yakorewe abatutsi izarangiza imirimo yayo ku ya 6 z’ukwezi kwa 4. Uretse ikibazo cy'ihungabana, abashakashatsi n'impuguke kuri jenoside bari mu nama bazanaganira no ku bibazo by'ubutabera. Aho bazavuga ku irangizwa ry'inkiko Gacaca ndetse no kuri raporo ya Mucyo n'iya Mutsinzi.