Uko wahagera

Umukuru wa FDU Yabujijwe Gusohoka mu Rwanda


Madamu Umuhoza Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda amaze kwangirwa gusohoka mu Rwanda. Polisi yamugaruriye ku kibuga cy’indege I Kanombe ku mugoroba wa taliki ya 23 z’ukwa gatatu mu mwaka ka 2010.

Nk’uko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabitangaje kuri radiyo y’igihugu, Ingabire Victoire ngo yari ahunze kubera ibyaha akurikiranweho. Mushikiwabo yongeyeho ko nyuma yo kugarurwa atigeze atabwa muri yombi, yahise arekurwa asubira iwe mu rugo. Ku ruhande rwe, Ingabire Victoire yadutangarije ko atari ahunze ko yari asohotse mu gihugu nk’uko abifitiye uburenganzira bwo kugenda akagaruka. Ati’ese ubundi uwahunga, yanyura ku kibuga cy’indege I Kanombe”?

Ni ku nshuro ya mbere Ingabire yari agiye kuva mu Rwanda, kuva yarugarukamo kuya 16 z’ukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2010. Aho ku kibuga cy’indege, polisi yahise imumenyesha ko agomba kuyitaba kuya 24 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG