Uko wahagera

Muri Gacaca, Ntawangundi Avuga ko Atariwe, Bamwibeshyeho


Ntawangundi Joseph wo mw’ishyaka FDU-Inkingi, imbere ya Gacaca yahakanye ko atari we, ko bamwibeshyeho. Ntawangundi, umwe mu bayoboke ba FDU-Inkingi bazanye na Ingabire Victoire bava m’ubuhungiro, yagejejwe imbere y’urukiko Gacaca rwa Rukira mu karere ka Ngoma, mu ntara y’iburasirazuba. Yahakanye ko Ntawangundi wari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Gitwe aho i Rukira, wakatiwe imyaka 19 muri Gacaca adahari ariwe. Ariko, abantu batandukanye bamweretse ibimenyetso bimugaragariza ko ajijisha, ko ariwe Ntawangundi.

Ku munsi wa mbere taliki ya 15, ukwezi kwa gatatu, habaye impaka zo kumenya niba koko ari we Ntawangundi. Abantu batandukanye barenga 15, barimo abanyeshuri bize aho i Gitwe, abaturage bari bahatuye, umudamu babyaranye, abarimu bigishije hamwe, abantu babanye mu nkambi ya Benako muri Tanzaniya, bose bamwibukije ko ari we wari umuyobozi w’iryo shuri. Ariko Ntawangundi yahakanye yivuye inyuma, avuga ko bamwibeshyaho.

Nyuma yo kumva abo bantu, urukiko Gacaca rwavuze ko nta kimenyetso na kimwe Ntawangundi yarugaragarije cyemeza ko atariwe. Rwanzuye ruvuga ko Ntawangundi ari we wari warakatiwe na Gacaca imyaka 19 y’igifungo adahari, ko agomba kuburanishwa mu gihe yabonetse.

Urukiko rwavuze ko urwo rubanza ruzasubukurwa kuya 24 z’ukwezi kwa 3 mu mwaka 2010. Ari naho ruzinjira mu mizi y’urubanza nyir’izina.

Ntawangundi Joseph, yatawe muri yombi kuya 6 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010. Afungiwe muri gerea ya Kimironko mu mujyi wa Kigali.

XS
SM
MD
LG