Uko wahagera

Ikibazo  c’Impunzi z’Abanyekongo n’Abanyarwanda


Ikibazo ku icyurwa ry impunzi z’Abanyekongo n’Abanyarwanda, baba mu bihugu byombi, kirihwezwa i Kigali, mu Rwanda. Inama ya mbere yahuje ba minisitiri b’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamwe na HCR, yemeje ko impunzi z’ibihugu byombi zacyurwa, ariko k’ubushake. Nta gihe yihaye izo mpunzi zigomba gutaha.

Itangazo rihuriweho n’izo mpande eshatu, rivuga ko inama ikurikira izabera muri RDC mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 2010, niyo izemeza uburyo izo mpunzi zacyurwa k’ubushake.

Mbuyu Kabango Celestin, Minisitiri ushinzwe umutekano muri Congo, yavuze ko uko umutekano wifashe ubu muri icyo gihugu, wemerera impunzi z’Abanyekongo bavuga i Kinyarwanda bahungiye mu Rwanda kuba batahuka.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda, Nyatanyi Christine, yavuze ko impunzi z’Abanyarwanda zikiba muri RDC zatahuka, kugira ngo zifatanye n’abandi Banyarwanda mu kubaka u Rwanda.

Uwari uhagarariye HCR yavuze ko gucyura izo mpunzi bigomba kubahiriza amategeko y’ibihugu byombi.

Impande zari muri iyo nama, zasuye inkambi y’Abanyekongo i Gihembe mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru. Ba guverineri bo mu ntara za Kivu y’amajyepfo n’amajyaruguru izo mpunzi zaturutsemo, bazizeza ko biteguye kuzakira.

Muri iyi nama yatangiye i Kigali, ku ya 16 z’ukwezi kwa 2 mu mwaka wa 2010, hatangajwe ko mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 53. Naho Abanyarwanda b’impunzi baba muri Congo bagera ku bihumbi 20. Ariko iyo mibare ngo ishobora kwiyongera bitewe n’uburyo batatanye.

XS
SM
MD
LG