Uko wahagera

Abandi Bacamanza Bo Mu Bufaransa mu Rwanda


Abacamanza bo mu Bufaransa, Nicolas Aubertin na Brigitte Jolivet, bari mu Rwanda. Baje gukora iperereza ku Banyarwanda batatu bafatiwe mu Bufaransa, bakekwa kuba baragize uruhare muri jenoside. Abo Banyarwanda ni Liyetona koloneli Marcel Bivugabagabo, Kamana Claver na kapiteni Pascal Simbikangwa.

Nk'uko umuvugizi w'ubushinjacyaha bw'u Rwanda yabitangaje, abo bacamanza babiri bazamara icyumweru mu Rwanda bakora iperereza. Baje mu Rwanda bakurikiye abandi bacamanza b'Abafaransa, Michele Ganascia na Fabienne Pous, baje mu Rwanda mu kwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009. Bo bakoraga iperereza ku Banyarwanda 10 baba mu Bufaransa, barimo Agatha Kanziga, umupfakazi w'uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Yuvenali Habyarimana.

Muri aba banyarwanda batatu abo bacamanza bari mu Rwanda bakoraho iperereza, babiri bahoze mu ngabo zatsinzwe. Abo ni Bivugabagabo wayoboraga ibikorwa bya gisilikari mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi na Simbikangwa wakoraga muri serivisi y'ubutasi mu Rwanda, mu gihe Kamana we yari umucuruzi.

Aba bacamanza b'Ubufaransa baje mu Rwanda mu gihe umubano w'ibihugu byombi wavuguruwe.



XS
SM
MD
LG