Uko wahagera

Inama Nkuru y'Itangazamakuru


Abazahagararira ibitangazamakuru byigenga mu nama nkuru y’itangazamakuru, HCM, bemejwe taliki ya 19 z’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2010. Abo ni Albert Rudatsimburwa, umuyobozi wa radiyo Contact FM na Arthur Asimwe, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru “The New Times”.

Cyokora, itora ryemeje izo ntumwa ntirivugwaho rumwe n’abanyamakuru bigenga. Bwana Marcel Museminari, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru “Business Daily”, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko abo batowe bafite izindi nyungu bagiye guhagararira atari iz’Abanyamakuru bigenga. Museminari yagize ati: “biratangaje kuba abantu bakubura n’abakoropa mu mazu y’ibyo bitangazamakuru nabo bari baje muri ayo matora nk’aho ari abanyamakuru”. Yunzemo yibaza ati, none se ko amatora mu itangazamakuru yibwa ku mugaragaro, hategerejwe ayahe?

Uretse kuba abo banyamakuru banenga ayo matora, bimwe mu binyamakuru byigenga ntabwo byari byatumiwe muri ayo matora. Bwana Gasasira Jean Bosco, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, yadutangarije ko kubaheza muri ayo matora ari ikimenyetso gikomeye cy’uburyo itangazamakuru rifite abantu barikoresha baryihishe inyuma, kandi bafite inyungu zo kuriniga.

Ijwi ry’Amerika ryagerageje inshuro nyinshi kuvugana n’umwe mu batowe ariko ntibitaba terefone. Twari kubabaza niba bumva ko bazaharanira koko inyungu z’itangazamakuru ryigenga n’icyo bagamije guhindura ku mikorere yari isanzwe. Abahagarariye ibinyamakuru byinshi byigenga bari batumiwe basohotse muri ayo matora, kubera kutishimira ukuntu yari yarangije gupangwa. Nyamara, amabwiriza ayo matora yagenderagaho yateganyaga ko buri gitangazamakuru kigenga gihagararirwa n’umunyamakuru umwe.

XS
SM
MD
LG