Uko wahagera

Ishyaka FDU-INKINGI mu Rwanda


Ishyaka FDU-Inkingi ryasesekaye mu Rwanda. Abagabo babiri n'abagore babiri nibo bagize itsinda ry'ishyaka FDU-Inkingi, ryasesekaye mu Rwanda, barangajwe imbere na Perezida w'iryo shyaka, Madamu Ingabire Umuhoza Victoire. Uwo muyobozi waryo, yatangarije itangazamakuru ko yashimye uburyo yakiriwe. Yongeyeho ko bazanywe no kwandikisha ishyaka ryabo, no guca ingoyi y' ubwoba n'izindi ngoyi zitandukanye abanyarwanda bariho.

Akiva ku kibuga cy'indege, Madamu Umuhoza n'itsinda bazanye, berekeje ku gisozi gusura urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi. Aho ku gisozi, yashyize indabo ku mva rusange, anatambagizwa, anasobanurirwa ibice byose bigize urwo rwibutso.

Nyuma yo kunamira izo nzirakarengane, ahagaze imbere y'urwo rwibutso, Madamu Umuhoza, yatangaje amagambo yafashwe nko gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Muri iyo mvugo ye, yanenze cyane inzira y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda

Ishyaka FDU-Inkingi, niryo rya mbere mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda akorera politiki hanze y'igihugu rifashe iya mbere yo gutahuka mu Rwanda.

Mu bantu bari bitabiriye kuryakira, bari biganjemo abayoboke b'andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, asanzwe akorera imbere mu gihugu. Ayo mashyaka ni PS-Imberakuri yari irangajwe imbere na Perezida wayo, Me Ntaganda Bernard, ryamaze no kwemerwa. Irindi ni ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, naryo ryari rirangajwe imbere na Perezida waryo, Habineza Frank. Iri ryo ntabwo ryari ryemerwa. Aya mashyaka yombi, yanamaze gusinya amasezerano y'ubufatanye hamwe n'ishyaka FDU-Inkingi.


XS
SM
MD
LG