Uko wahagera

Imbabazi za Perezida w’u Rwanda


Umunymahanga ukomoka muri Espagne wari ufungiwe mu Rwanda, yahawe imbabazi na Perezida w’u Rwanda. Umunyamahanga, Luis Duenas Herrera, ukomoka mu gihugu cya Espagne, wari ufungiwe muri gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930, yahawe imbabazi na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Yahise afungurwa mu gihe yagombaga kurangiza igihano cye mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2010. Yarakurikiranweho icyaha cyo gukwepa imisoro. Abandi Banyarwanda bafatanyije icyaha nawe nta mbabazi bo bahawe.

Herrera yagiye muri gereza guhera mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2009. Mu rwego rwa mbere, yari yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo, mu bujurire akatirwa umwaka umwe w’igifungo. Nta yindi nzira yo kujurira yari asigaranye, uretse gusaba imbabazi Perezida w’u Rwanda kugira ngo arebe ko yafungurwa.

Herrera yahawe imbabazi ku munsi wa Noheli. Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Tharcisse Karugarama, yatangaje ko ari we n’umuryango we bandikiye Perezida w’u Rwanda, bamutakambira, bamusaba ko yamugirira imbabazi agafungurwa, kubera impamvu z’uburwayi.

Umunyamahanga Herrera yari yarakatiwe hamwe na Pr Munyanganizi Bikoro, wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amazi na mine, hamwe na Bavakure J. Bosco, Bose bari bakatiwe umwaka w’igifungo. Abo Banyarwanda babiri bo nta mbabazi bahawe.

Uyu munyamahanga yahawe imbabazi na Perezida w’u Rwanda, mu gihe u Rwanda ruri gushakisha uburyo igihugu cya Espagne cyakuraho impapuro 40 zakozwe n’umucamanza Ferando ugikomokamo, zita muri yombi abasirikare 40 b’u Rwanda.

XS
SM
MD
LG