Uko wahagera

Noheli n’Ubunani Byiteguriwe Gute Mu Rwanda


Uko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani byiteguriwe mu Rwanda. Noheli n’Ubunani byageze Hirya no hino mu mujyi wa Kigali, haragaragara ibirango bya Noheli bya kizungu n’ibya gakondo. Biragurwa n’abifite, kuko bamwe barabaza ibiciro, bakijujuta, bakagenda bataguze. Ku masoko naho ibiciro byatangiye kuzamuka. Bamwe mu baturage bo muri uwo mujyi, batangarije Ijwi ry’Amerika ko iyo minsi nta kindi izanye uretse kubasonga.

Byiringiro Anaclet yagize ati “iyi minsi mikuru ni iya abifite”. Yibazaga aho azakura icyo abeshyabeshya abana be, byibura kuri Noheli. Ati “kereka ni ngira amahirwe inshuti n’abavandimwe bakangoboka, uko ibintu byifashe ubu simpamya ko hari icyo nzaba mfite”.
Umulisa Liliane nawe ati “uyu mwaka wa 2009, watubereye mubi, twawutangiye dushonje none ni nako urangiye. Nugire urangire turebe icyo 2010 izatuzanira”.

Abacuruza ibirango bya Noheli nabo twaganiye. Batubwira ko byibura batangiraga kubona icyashara mu matariki 20 z’ukwezi kwa 12, ariko ubu siko bimeze.

Ndamukunda ati” ibi bitwereka ko mu mifuka y’Abanyarwanda nta kigenda”.
Bamwe mu bacuruza ibiribwa by’ibanze nabo badutangarije ko bo bafite icyizere cyo kubona abaguzi badasanzwe bizihiza iyo minsi mikuru. Mukamurenzi ati “ni ntababona kuri Noheli ndizera ko ku Bunani bizagenda neza kurushaho”.


XS
SM
MD
LG