Uko wahagera

Miss Rwanda Yongeye Gutorwa


Nyuma y’imyaka 17, Miss Rwanda yongeye gutorwa. Umunyarwandakazi Bahati Grace w’imyaka 18 y’amavuko, niwe wambitswe ikamba ry’umukobwa urusha abandi ubwiza mu Rwanda, mu mwaka wa 2009. Abanyarwandakazi 14 batoranijwe mu ntara zose zigize u Rwanda nibo bari bageze mu kiciro cya nyuma cy’iryo rushanwa.

Miss Rwanda Bahati Grace, yatunguye abantu bari baje gukurikirana ayo marushanwa ku ya 18 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2009. Dore ko abayakurikinaga k’urubuga ruberaho imurikagurisha i Kigali, ari naho yaberaga, abenshi bahaga amahirwe umukobwa wabaye uwa kabiri Karine Rusaro Utamuriza, hamwe n’uwabaye uwa gatatu Winnie Ngamije.

Miss Rwanda Bahati Grace ari mu bakobwa baturutse mu ntara y’amajyepfo. Akimara kwambikwa ikamba ry’ubwiza mu Banyarwandakazi mu mwaka wa 2009, yatangarije itangazamakuru ati “Birantunguye bitari cyane, kuko kuva nkijya mu majonjora ya miss Rwanda, nari nifitiye icyizere cyo kuzayatsinda.”

Miss Rwanda 2009 yahembwe ibintu bitandukanye, birimo imodoka yo mu bwoko bwa Grand Vitara ifite agaciro ka miliyoni 21 z’Amanyarwanda. Yanahawe na sheki y’amadolari ibihumbi 10 y’Amanyamerika.

Umwe mu bari bagize akanama katanga amanota, Sonia Rolland, wanabaye Miss France mu mwaka wa 2000, ufite inkomoka ku Munyarwanda, yasobanuye ko ibyo bagendeyeho mu guhitamo Miss Rwanda 2009 harimo ubwiza ku mubiri; ndetse n’ubwenge mu gusubiza ibibazo bitandukanye babajijwe.

Amarushanwa ya Miss Rwanda yaherukaga kuba mu mwaka w’i 1992. Yongeye kuba nyuma y’imyaka 17, ateguwe na sosiyete y’itumanaho Rwandatel.


XS
SM
MD
LG