Uko wahagera

Ishyaka Imberakuri Riragerwa Amajanja


Mu Rwanda, ishyaka PS Imberakuri riragerwa majanja. Iryo shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kandi rikaba rikorera imbere mu gihugu, riri mu mazi abira. Rirashinjwa na Sena y’u Rwanda ingengabitekerezo ya jenoside, ivangura ndetse n’amacakubiri. Ibi birego bishobora kuriviramo kuzaseswa.

Nk’uko umuyobozi w’Imberakuri Me Ntaganda Bernard yabitangarije Ijwi ry’Amerika, ku ya 14 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2009, yahamagajwe na komisiyo ya Sena ishinzwe politiki, imumenyesha ko imvugo ye yumvikanamo ingengabitekerezo ya jenoside, amacakubriri ndetse n’ivangura.

Me Ntaganda yatubwiye ko yanze kugira ibisobanuro aha iyo komisiyo. Ati”dosiye bandegeshaga y’impapro 8, igaragara ko ari trac, nta kirango cya Sena kiriho nta kashe ya Sena nta na sinyatire iriho.”

Me Ntaganda yavuze ko yatangajwe n’uko iyo komisiyo yari yamuhamagaje ikuriwe na Senateri Karemera Joseph, yanze kumuha dosiye ikubiyemo ibyo bamurega . Ati “Bambwiye ko bazongera bakampamagaza ari nabwo nzabaha ibisobanuro by’ibyo birego bandega, n’ubwo nta shingiro na rito bifite”.

Me Ntaganda yatubwiye ko ibirego nk’ibyo byamuteye ubwoba. Kuri we, yabonye ko ari ibihimbano, bishaka gucisha umutwe ishyaka rye.

Mu Rwanda, ibirego nk’ibi byigeze gutuma inteko ishinga amategeko ifata icyemezo cyo gusesa ishyaka MDR mu mwaka wa 2002.

Ishyaka Imberakuri ritangiye guhura n’ibi bibazo nyuma y’amezi abiri, ritangaje ko rizitabira amatora ya Perezida wa Repubulika, azaba mu Rwanda mu mwakawa 2010.

XS
SM
MD
LG