Uko wahagera

U Rwanda Rwazirikanye Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya SIDA


K’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihizwa ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa 12 ngarukamwaka, Minisiteri y’ubuzima yasabye Abanyarwanda kurushaho gukoresha agakingirizo mu rwego rwo kuyirinda. Imibare yerekana ko Abanyarwanda 37 ku 100 ari bo bonyine bagakoresha.

Minisiteri y’ubuzima, yanatangaje ko imibare y’abandura agakoko gatera SIDA muri ibihe, igaragara cyane ku bana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24. Ako gakoko kandi ngo kari no kwibasira cyane abashakanye. Abanyarwanda 3 ku 100 nibo babarwa no babana n’ubwandu bwa SIDA.

K’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, hatanzwe inyigisho zitandukanye. Zirimo cyane cyane uko agakingirizo gakoreshwa , kaba ak’abagabo ndetse n’ak’abagore.
Kugira ngo abanyarwanda barusheho gukoresha agakingirizo, komisiyo Nyarwanda ishinzwe kurwanya SIDA, yavuze ko igiye kurushaho kutubegereza.

Muri iki gihe, ahantu hahurira abantu benshi nko mu bigo by’amashuri, udukingirizo baduhabwa k’ubuntu..

XS
SM
MD
LG