Uko wahagera

Mutsindashyaka Theoneste Yatawe muri Yombi


Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Bwana Mutsindashyaka Theoneste yatawe muri yombi mw’ijoro rya taliki ya 17 z’ukwezi kwa 11 mu 2009. Ubushinjacyaha bwatangaje ko iri tabwa muri yombi ryatewe n’ibyaha bitandukanye bumukurikiranyeho, budashidikanya ko yakoze.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukurikiranyeho Mutsindashyaka ibyaha bine. Ibyo ni kunyereza umutungo wa Leta, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kwigwizaho umutungo mu buryo bunyuranije n’amategeko, no kubeshya urwego rw’umuvunyi umutungo afite.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mutsindashyaka afite amakamyo 4 ya rukururana, n’amakonte atandukanye mu mabanki yo mu mahanga. Bwasobanuye ko atigeze agaragariza umuvunyi iyo mitungo. Ubushinjacyaha buvuga ko Mutsindashyaka yakoze bimwe muri ibi byaha akiri umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

Mutsindashyaka atawe muri yombi mu gihe yari afite urundi rubanza ruzasomwa ku ya 20 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009. Urwo rubanza rujyanye n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta mw’iyubakwa ry’inzu ya biro y’intara y’iburasirazuba. Cyokora, ubushinjacyaha bwatangaje ko uru rubanza ntaho ruhuriye n’iri tabwa muri yombi rye.

Mutsindashyaka Theoneste, ni umunyepolitiki wo mu ishyaka FPR-Inkotanyi. Yabaye umuyobozi w’umujyi wa Kigali, guverineri w’intara y’iburasirazuba. Akazi gaherutse yari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’uburezi, kugeza ahagaritswe igitaraganya mu kwezi kwa 7 mu mwaka wa 2009, atangira gukurikiranwa mu butabera.

XS
SM
MD
LG