Uko wahagera

J. Bosco Gasasira Ntazafungwa


Nta gufungwa k’umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi. Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali, rwahamije, Gasasira J. Bosco, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, ibyaha bibiri muri bitatu yaregwaga. Uwro rukiko, rwategetse ko Gasasira agomba kwishyura amafaraga agera kuri miliyoni 3 n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda. Runasanga muri ibyo byaha nta cyatuma afungwa cyangwa cyatuma ikinyamukuru Umuvugizi gifungwa.

Ibyaha byahamye Gasasira harimo icyo gusebanya. Kuri icyi cyaha agomba kwishyura ihazabu ibihumbi 10 by’amanyarwanda. Yahamwe kandi no kwivanga mu buzima bwite bw’abandi akoresheje itangazamakuru. Kuri icyi, agomba kwishyura ihazabu ya umuliyoni w’amanyarwanda. Rwamuhanaguyeho icyaha cy’ibitutsi.

Urukiko rwanamutegetse kandi, kwishyura indishyi z’akababaro zingana na miliyoni ebyiri z’amanyarwanda. Umuliyoni umwe umwe kuri Procureur Mutangana n’indi imwe kuri Dr Diane Gashumba. Runamutegeka kwishyura Mutangana na Gashumba, ibihumbi 400 by’Amanyarwanda, kugira ngo bishyure ababunganiye.

Urukiko rwasomye uru rubanza rushingiye ku ngingo ya 80 n’iya 83 z’itegeko rishya rigenga itangazamakuru mu Rwanda. Rwarusomye kuya 13 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.
Umunyamakuru Gasasira yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ibyaha yaregwaga byasaga. Bikaba bitangaje kubona urukiko rwamuhanaguyeho kimwe, rukamuhamya ibindi bibiri. Ati « njye n’abanyunganira tugiye kwigana ubushishozi imyanzuro y’urukiko, turebe niba twajurira. »

XS
SM
MD
LG