Uko wahagera

Amavubi Ntazajya Muri CAN 2010


Urugendo rw’ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, rwo kwerekeza muri CAN 2010, rwarangiriye i Kigali, kuya 14 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009, ubwo Amavubi yanganyaga na Zambiya ubusa k’ubusa. U Rwanda rwasabwaga gutsinda Zambiya nibura ibitego bibiri ku busa.

Uko kunganya kwatumye mu itsinda u Rwanda kwarimo, Zambiya ariyo izajya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afrika, CAN, kizabera muri Angola mu mwaka wa 2010. Muri iryo tsinda, Zambiya yiyongereye kuri Aligeria na Misiri.

Umwe mu bari bitabiriye uwo mukino wavuganye n’Ijwi ry’Amerika, yagize ati” ubuse Minisitiri wa Siporo arongera kubwira iki Abanyarwanda, nibyo yari yabijeje ko byanga byakunda u Rwanda ruzajya muri CAN”.

Kujya muri CAN niyo mahirwe u Rwanda rwari rusigaranye. Rwari rwarabanje kubura itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi mu mwaka wa 2010, kizabera muri Afrika y’Epfo.

Mu itsinda u Rwanda rwarimo igihugu kizajya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi, cyizamenyekama nyuma y’umukino nkemurampaka uzahuza Misiri na Algeriya, kuya 18 z’ukwezi kwa 11 mu mwaka wa 2009.


XS
SM
MD
LG