Uko wahagera

Mu Rwanda, Indege Yagize Impanuka


Iyo ndege yakoze impanuka ni iya kompanyi Rwandair yo mu Rwanda. Yayikoreye ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cy'i Kanombe. Abashinzwe iby'indege za gisivire batangaje ko yaguyemo umuntu umwe mu bagenzi 10 bari bayirimo, ko abandi bakomeretse.

Abashinzwe indege za gisivire bavuze ko iyo ndege yagombaga guhaguruka mu Rwanda yerekeza mu Bugande. Ubwo yahagurukaga, yahise igira ibibazo technique irongera igaruka ku Kibuga. Nibwo yihagutsaga maze icyizuru cy'iyo ndege cyigonga inzu yakirirwamo abantu ba ngombwa aho ku kibuga cy'indege .

Iyo mpanuka y'indege niyo ya mbere ibereye aho kuri icyo kibuga. Bamwe mu bazi iby'indege, badutangarije ko kuba itahiye ari uko moteri zayo ziri inyuma, zikaba zitigeze zangirika.


XS
SM
MD
LG