Uko wahagera

Munyanganizi Yakatiwe Umwaka w’Igifungo


Mu Rwego rw’ubujurire, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Pr Munyanganizi Bikoro, igifungo cy’umwaka umwe w’igifungo. Ariko, ntabwo urukiko rwategetse ko ahita atabwa muri yombi. Icyo gifungo, ni nacyo cyakatiwe umunya Espanye Louis Duinas Herrera bari bakurikiranwe hamwe. We yakurikiranwaga ari muri gereza .

Urwo rukiko rwabahamije bombi icyaha cyo kurigisa imisoro, runategeka ko amakarito 240 y’amakaro binjije mu gihugu, atezwa cyamunara. Rwabahanaguyeho icyaha cya ruswa. Icyo cyaha cya ruswa ni cyo cyari cyatumye mu rwego rwa mbere Munyanganizi akatirwa imyaka ibiri y’igifungo, naho Herrera akatirwa imyaka itatu y’igifungo.

Munyanganizi Bikoro yahoze ari umunyamabanga wa leta wari ushinzwe amazi na mine. Nyuma yabaye depite mu mwaka wa 2008 wo mu ishyaka FPR _inkotanyi. Yaje gukurwaho ubudahangarwa atangira gukurikiranwa mu butabera mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009.

Umwe mu banyamategeko yavuganye n’Ijwi ry’Amerika, yadutangarije ko Munyanganizi Bikoro nta nzira yo kujurira asigaranye ko ashobora guhita atabwa muri yombi, agakora uburoko bw’umwaka umwe yakatiwe . Cyakora, yongeyeho ko naramuka agaragarije urukiko rukuru rwa Repubulika amategeko yaba yarishwe mu iburanishwa ry’urubanza rwe ko rushobora kongera gusubirwamo.

XS
SM
MD
LG