Uko wahagera

Bikoro Munyanganizi yahawe umwaka w'igifungo mu bujurire


Mu rwego rw’ubujurire, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwakatiye Pr Munyanganizi Bikoro igifungo cy’umwaka umwe. Gusa, ntabwo urukiko rwategetse ko ahita atabwa muri yombi. Icyo gifungo, ni nacyo cyakatiwe umunyaespanye Louis Duinas Herrera bari bakurikiranwe hamwe. We yakurikiranwaga ari muri gereza .

Mu bujurire, urukiko rwabahamije bombi icyaha cyo kurigisa imisoro. Rwategetse ko amakarito 240 y’amakaro binjije mu gihugu atezwa cyamunara, ariko rubahanaguraho icyaha cya ruswa. Icyo cyaha cya ruswa ni cyo cyari cyatumye mu rwego rwa mbere Munyanganizi akatirwa imyaka ibiri y’igifungo naho Herrera ahabwa imyaka itatu.

Munyanganizi Bikoro yahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amazi n’amabuye y’agaciro. Yabaye depite wo mu ishyaka FPR _inkotanyi mu mwaka wa 2008. Yaje gukurwaho ubudahangarwa atangira gukurikiranwa mu butabera mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2009.
Umwe mu banyamategeko bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, yadutangarije ko nta nzira yo kujurira Munyanganizi Bikoro asigaranye. Bityo, ashobora guhita atabwa muri yombi agakora uburoko bw’umwaka umwe yakatiwe.

Hakurikije amategeko, kuba Munyanganizi yakatiwe igifungo kirengeje amezi 6, ntiyemerewe kongera gukora imirimo ya politiki mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG