Uko wahagera

Inama Rusange yo Gutangiza Ishyaka Rirengera Ibidukikije Yongeye Iburizwamo


Mu Rwanda, inama rusange yo gutangiza ku mugaragaro Ishyaka Rirengera Ibidukikije yongeye iburizwamo. Ni ku nshuro ya kabiri inama yo gutangiza ku mugaragaro ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije iburizwamo. Perezida w’iryo shyaka Frank Habineza, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko”adashidikanya na gato” ko ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda FPR, ko ariryo rikomeje kubabuza mahwemo”.

Nk’uko Habineza yabitubwiye, akavuyo kavutse kagatuma ishyaka ryabo ridatangizwa ku mugaragaro katurutse ku bantu binjiye ku ngufu mu cyumba cyagomba kuberamo imihango yo gutangiza ku mugaragaro ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije kuya 30 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009.

Habineza yatubwiye ko muri ako kavuyo hakomeretse abantu barenga 10. Harimo 2 bakomereste cyane barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali.

Habineza Frank avuga ko ibyabaye ku ishyaka ryabo bigaragaza ishusho nyakuri ya demokarasi yo mu Rwanda. Ati ’binagaragaza uko umwuka uzaba wifashe mu matora ataha ya perezida wa Repubulika”.

Habineza ashimangira ko ibyo bitazabaca intege ko bakomeza guhanyanyaza kugeza igihe ishyaka ryabo rizatangirizwa ku mugaragaro.

Iri shyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije abashaka kuritangiza ni abahoze mu ishyaka riri k’ubutegetsi mu Rwanda, FPR-Inkotanyi. Muri bo harimo Kabanda Charles wabaye Perezida wa mbere wa FPR-Intotanyi.





XS
SM
MD
LG