Uko wahagera

Urubanza rw’Ikinyamakuru Umuseso n’Umunyemari Rujugiro


Mu Bujurire, urubanza rw’ikinyamakuru Umuseso n’umunyemari Rujugiro rwasubitswe. Urwo rubanza rwajuririwe n’abanyamakuru b’Umuseso, Didas Gasana na Kabonero Charles; runajuririrwa n’ubushinjacyaha. Nti rwaburanishijwe kubera ko abunganira Rujugiro bataboneste biturutse k’uburwayi. Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu mujyi wa Kigali rwarushyize ku itariki ya 11 mu kwezi kwa 2, mu mwaka wa 2010.

Gasana, umwanditsi mukuru w’Umuseso, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko mu bujurire biteguye gushyikiriza urukiko ibimenyetso byose bigaragaza ko ibyo banditse byari ukuri. Ko umunyemari Rujugiro yashakishwaga n’ubutabera bwo muri Afrika y’Epfo, kubera kunyereza imisoro y’icyo gihugu. Inkuru basohoye mu kinyamakuru Umuseso numero 283 yabivugaga, niyo yabaye intandaro yo kuregwa kwabo mu rukiko.

Mu bimenyetso bafite, Gasana yatubwiye ko ari uko umunyemari Rujugiro yafatiwe mu Bwongereza mu mwaka wa 2008 agafungwa, akaza no kwemera kwishyura akayabo k’imisoro yari abereyemo igihugu cy’Afrika y’Epfo.

Mu rwego rw’ibanze, abo banyamakuru bombi bahamwe n’ibyaha byo gusebanya , ibitutsi no gutangaza inkuru z’impimbano. Urukiko rwari rwabakatiye umwaka umwe w’igifungo usubitswe mu gihe cy’umwaka, bacibwa n’amande ya miliyoni imwe y’u Rwanda. Mu bujurire, Gasana nta shidikanya ko bashobora kuzaba abere.

XS
SM
MD
LG