Uko wahagera

Urubanza rw’Umunyamakuru Gasasira J. Bosco


Urubanza rw’umunyamakuru Gasasira J. Bosco rwatangiye kuburanishwa mu mizi yarwo. Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, ibimenyetso bigaragaza ko Gasasira yakoze ibyaha 3 nshinjabyaha bumukurikiranyeho. Gasasira n’abamwunganira batangiye kubyireguraho.

Mu bimenyetso ubushinjacyaha bwatanze, harimo ikinyamakuru Umuvugizi NO 59 na No 60. Harimo kandi inyandiko mvugo yabajijwe Gasasira. Hakabamo isesengura ryakozwe n’inama nkuru y’itangazamakuru kuri izo numero 2 z’Umuvugizi.

Gasasira yahakanye ibyaha byose yaha icyo gusebanya, gutukana no kwivanga mu buzima bwite bw’undi akoresheje itangazamakuru. We n’abamwunganira, basabye urukiko ko rwatumiza abantu bose bavugwa mu nkuru” Abanyamakuru bivanze mu busambane bwa Procureur Mutangana na Dr Diane Gashumba barabizira”.

Kuri Gasasira n’abamwunganira abagomba gutumizwa ni Dr Diane Gashumba, umunyamakuru Assuman Niyonambaza ufunzwe; umunyamakuru Kalisa Frank bari bafunganwe na Rutagengwa bari bafunganye; umugabo wa Dr Diane n’umugore wa Procureur Mutangana.

Gasasira n’abamwunganira bashimangiye ko kubatumiza bizatuma ukuri ku nkuru yanditse kumenyekana, maze bikazafasha n’ubutabera.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu Mujyi wa Kigali, rurakomeza kuburanisha urubanza ruregwamo umunyamakuru Gasasira J. Bosco kuya 22 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009.


XS
SM
MD
LG