Uko wahagera

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda Zirifuza Gutahuka


Impunzi z’Abanyekongo bavuga i Kinyarwanda ziba mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke, mu karere ka Gatsibo, mu ntara y’iburasirazuba, zagaragarije umuyobozi mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ku rwego rw’isi, Antonio Guterres, ko zirambiwe ubuzima bubi bwo mu nkambi. Bishobotse zikaba zatahuka.

Izo mpunzi zatangarije Ijwi ry'Amerika ko buri kwezi harimo ibyo kurya, amazi, n ubuvuzi, buri mpunzi ibiyigendaho bihwanye n' amadolari 11 y'Abanyamerika. Ni ukuvuga hafi ibihumbi bitandatu by'Amanyarwanda. Ibyo kurya zihabwa zatubwiye ko byagabanutse. Muri iki gihe mu kwezi kose , buri muntu ahabwa ibiro icyenda by'ibigori n'ibiro bitatu by'ibishyimbo byonyine.

Imibereho mibi y'izo mpunzi yigaragariza cyane kuri bwaki yatangiye gutongora ku bana bato bamwe baba muri iyo nkambi. Aho gukomeza kuba muri ubwo buzima, zivuga ko ari bubi, izo mpunzi zisanga umutekano nugaruka zasubira iwabo
Nk'uko izo mpunzi zabidutangarije, imibereho mibi zifite ituma hari zimwe zicyura cyangwa zikimukira mu nkambi z'impunzi ziri mu bindi bihugu muri aka karere.

Umuyobozi wa HCR Gutterres yabwiye izo mpunzi ko azisuye avuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Aho yaganiriye n'abayobozi b'icyo gihugu. Bamugaragariza ko umutekano usesuye mu karere zavuyemo ni ugaruka zizatahuka. Gutteres yavuze ko bari gutegura uburyo bwo gutahuka k'ubushake bwazo byazakorwa mu gihe kizaza.

Mu Rwanda, habarirwa impunzi zigera ku bihumbi 55 z’Abanyekongo bavuga i Kinyarwanda. Inkambi ya Nyabiheke icumbikiye ibihumbi bisaga 14.


XS
SM
MD
LG