Uko wahagera

Ishyaka rya Politiki Rishya mu Rwanda


Mu Rwanda, amashyaka ya politiki atavuga rumwe na FPR akomeje kuvuka. Ishyaka Nyarwanda Riharanira demokarasi, PDN-Ihumure, ni ishyaka rya 3 rivutse mu Rwanda, rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho burangajwe imbere imbere na FPR-Inkotanyi. Uwarishinze ni Andrew Muganwa.

Muganwa yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yari umwe mu bayoboke ba FPR. Ati” igihe kirageze ko dufatanya n’Abanyarwanda kwamagana ikinyoma cyayo, n’igitugu cyayo”.

Muganwa yatubwiye ko aho ishyaka rye ritandukaniye n’ayandi ari uko rigiye gutangira gukora ku mugaragaro. Ati ”nta mpamvu yo kwiyandikisha mu gihe mu Rwanda nta rwego ruriho rwigenga rushinzwe kwandika amashyaka ya politiki.”

Bwana Muganwa yakomeje atubwira ko baharanira ko urwo rwego ruzajyaho kandi rukazayoborwa n’abantu bigenga batagira umutwe n’umwe wa politiki babarizwamo.

Ishyaka PDN-Ihumure ryatangajwe ku mugaragaro kuya 16 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009. Rije ryiyongera ku yandi mashyaka akorera imbere mu gihugu mu Rwanda, yavuze ko atavuga rumwe na FPR. Ayo ni PS-Imberakuri n’ishyaka rirengera ibidukikije. Muri yo PS-Imberakuri niyo yamaze kwemerwa.

XS
SM
MD
LG