Uko wahagera

Ikingira Ry’Iseru n’Imbasa mu Rwanda


Mu Rwanda hatangiye ikingira ridasanzwe ry’Iseru n’Imbasa ku bana. Inkingo mu Rwanda zitangirwa ubuntu. Ariko ibyo nti bibuza ko hari abana bamwe badakingirwa zimwe mu ndwara zibazahaza cyane. Aho, nibura buri mwaka, hari abana basaga 5 ku 100, batabona urukingo rw’iseru kubera impamvu zitandukanye.

Nk’uko minisiteri y’ubuzima ibitangaza, iyo ndwara y’iseru ni nayo iza ku isonga mu kuzahaza cyane abana mu Rwanda. Mu myaka ishize, mu turere tumwe na tumwe hagiye hagaragara icyorezo cy’iyo ndwara. Mu mwaka wa 2006, mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba, hagaragaye icyorezo cy’iseru, aho abana basaga 400 bagaragayeho iyo ndwara.

N’ubwo hashize igihe nta mbasa igaragara mu Rwanda, iranacyingirwa nayo muri iri kingira ridasanzwe. Minisiteri y’ubuzima isobanura ko iyo ndwara yandura. Bityo rero u Rwanda rutinya ko iyo ndwara ishobora kuva mu bihugu bituranye n’u Rwanda bya Congo Kinshasa, Uganda na Kenya byagaragayemo imbasa muri iyi minsi.

Iri kingira ridasanzwe rirakorwa kuva ku itariki ya 6 kugeza ku itariki ya 9 z’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2009. Aho Ijwi ry’Amerika ryageze mu mujyi wa Kigali ritangira, twasanze ryitabiriwe. Ariko abana benshi bari kuzanwa n’abana bagenzi babo cyangwa abakozi bo mu rugo.


XS
SM
MD
LG