Uko wahagera

Mukezamfura Alfred Yajuririye


Mukezamfura Alfred yajuririye igihano cya burundu y’akato yakatiwe. N’ubwo uru rubanza rwaburanishinjwe rukanasomwa nyir’ubwite, Mukezamfura Alfred adahari, ntiyishimiye imikirize yarwo, yararujuririye. Ariko, ntabwo urukiko Gacaca rw’ubujurire rw’umurenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, ruratangaza itariki ruzaruburanishirizaho.

Nk’uko Ijwi ry’Amerika ryabitohoje, mu bujurire Mukezamfura avuga ko yumvise ko urubanza rwe rwaburanishijwe aho yakatiwe burundu y’umwihariko abyumvise mu bitangazamakuru. Agaragaza ko atigeze yishimira icyo gihano yahawe ari nayo mpamvu yakijuririye.

Cyakora, Ijwi ry’Amerika ryashoboye kumenya ko n’ubwo Mukezamfura yajuririye urwo rubanza, atari yagaruka mu Rwanda. Urwandiko yajuririyeho rugaragaza numero ze za terefone yakoreshaga mu Rwanda, rukanagaragaraho n’umukono we.

Mukezamfura Alfred yahoze ari Perezida w’umutwe w’abadepite wacyuye igihe mu mwaka wa 2008. Ibyaha akurikiranweho bya jenoside yabikoze ari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cya Leta, Imvaho. Mu rwego rwa mbere ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009, yari yakatiwe burundu.

XS
SM
MD
LG