Uko wahagera

Makeli Dominique  Yakatiwe Burundu y’Umwihariko


Umunyamakuru Makeli Dominique, yakatiwe Burundu y’Umwihariko. Ururubanza rwasomwe nyir’ubwite Makeli Dominique adahari. Yashyizwe mu rwego rwa mbere. Ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza gukora jenoside akoresheje itangazamakuru. Mu rwego rwa mbere yari yabaye umwere.

Urukiko Gacaca rw’umurenge wa Gikondo mu mujyi wa Kigali nirwo rwaburanishije uru rubanza mu bujurire Makeli adahari. Nyuma yo kumuhamagaza inshuro eshatu, ariko ntaboneke.

Mu iburanisha ry’uru rubanza, nta muntu wo mu muryango wa Makeli wigeze agaragara, kugira ngo asobanure impamvu Makeli atabonetse. Abarwitabiriye ku ya 19 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009, bamwe muri bo bavugaga ko Makeli akiri mu gihugu, ariko akaba yihishe. Abandi nabo bavuga ko yaba yarahunze igihugu ariko ntibavuge igihugu yagiyemo.

Makeli Dominique yahoze ari umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mu biganiro. Mu mwaka w’1994 yatawe muri yombi. Yaburanye mu rwego rwa mbere mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2008 agirwa umwere.

Umunyamakuru Makeli yiyongereye k’urutonde rw’abandi banyamakuru bamaze gukatirwa na Gacaca. Barimo Mukezamfura Alfred, wakatiwe burundu y’umwihariko; Bemeriki Valerie, wakatiwe imyaka 30 y’igifungo; na Mukakibibi Thacienne wagizwe umwere. Makeli aracyafite amahirwe yo kuba yasaba ko urubanza rwe rwasubirwamo.


XS
SM
MD
LG