Uko wahagera

Amavubi mu Gikombe cy’Isi 2010


Mu Rwanda, icyizere cy’Amavubi cyo kujya mu gikombe cy’Isi 2010 cyarangiye. Ugutsindwa kw’ ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi na Misiri igitego kimwe k’ubusa i Kigali, kwatumye ikizere cy’u Rwanda cyo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi yo mu mwaka wa 2010 kirangira. N’icyo kujya muri CAN 2010, nacyo kiragerwa ku mashyi.

Uko gutsindwa, kwashyize u Rwanda ku mwanya wa nyuma mu itsinda rurimo, aho rufite inota rimwe ryonyine mu mikino ine rumaze gukina, rukanagerekaho n’umwenda w’ibitego bitanu. Iryo tsinda riyobowe na Algeria inganya amanota na Misiri 7. Igihugu cya Zambiya nicyo kiri ku mwanya wa gatatu n’amanota 4.

U Rwanda rusigaje imikino ibiri, aho ruzahura na Algeria, n’undi ruzakina na Zambia. Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, basanga nta kizere na gito Amavubi atanga yo kuba yatsinda iyi mikino asigaje . Dore ko kuyitsinda n’ibitego byakayabo, byatuma nibura Amavubi ajya mu mikino ya nyuma ya CAN 2010.

Nyamara abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bari barakomeje guhabwa ikizere na Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze, Joseph Habineza, ko byanga byakunda, u Rwanda ruzitabira imikino ya nyuma ya CAN 2010.

Nyuma y’uko u Rwanda rutsindiwe na Misiri i Kigali ku ya 5 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009, hategerejwe kumva icyo abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bazatangaza. Umutoza we, Tucak Branko, yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru umukino urangiye.

XS
SM
MD
LG