Uko wahagera

Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umuvugizi mu Butabera


Bwana Gasasira J. Bosco, umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi, yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yahakanye ibyaha 3 aregwa n’ubushinjacyaha, byo gusebanya, ibitutsi no kwivanga mu buzima bw’undi muntu akoresheje itangazamakuru.

Urukiko rukimara kumenyesha Gasasira ibyaha aregwa, yasabye ko ataburana ku ya 2 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009, kubera ko arwaye no kuba ntawe umwunganira mu rubanza arabona.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko izo mpamvu za Gasasira zo kutaburana nta shingiro zifite. Buti” kuva twatangira kumukurikirana yagaragaje amananiza yo gutinza urubanza abigendereye”.

Urwo rubanza rwagaragayemo abaregera indishyi aribo procureur Mutangana J. Bosco na Dr Diane Gashumba. Aba ni nabo ntandaro yo gukurikiranwa kwa Gasasira, mu nkuru yabanditsemo mu kinyamakuru Umuvugizi No 59. Igira iti”abanyamakuru bivanze mu busambane bwa Procureur Mutangana J.Bosco na Dr Diane Gashumba barabizira”.

Urukiko rutabanje kwiherera, rwatangaje ko impamvu Gasasira yatanze zifite ishingiro. Ariko, rwongeraho ko ari ku nshuro ya nyuma rwemeye impamvu yo kutagira umwunganira mu rukiko kubera ko yahawe igihe gihagije cyo kumushaka.

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, rwimuriye urwo rubanza kuya 9 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009

XS
SM
MD
LG