Iryo tsinda ry’abashingamateka bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basura u Rwanda, rigizwe n’abashingamateka batanu. Ako karwi k’abashingamateka kagizwe na Gregory Meeks wo mu ntara ya New York; Melvin Matt wo muri Carolina y’amajyaruguru, Jack Kingston wo muri Georgia, Jackson Lee wo muri Texas na Marcia Fudge wo muri Ohio.
Aba bashingamateka batangarije abanyamakuru ko mu ruzinduko rwabo mu Rwanda, bazasura ibikorwa bitandukanye biterwa inkunga n’Amerika, harimo ibikorwa by’ubuvuzi biterwa inkunga n’umugambi wa Perezida w’Amerika wo kurwanya SIDA, PEPFAR.
Abo bashingamateka banavuze kandi ko bazaganira n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda, ku bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, ubucuruzi, ndetse n’imari.
Aba bashingamateka batangiye uruzinduko rwabo mu Rwanda ku ya 31 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2009. Bazarurangiza ku ya 2 z’ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2009.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitera inkunga ku Rwanda mu bintu bitandukanye. Akayabo k’ayo madolari amenshi atangwa na PEPFAR. Mu mwaka wa 2008, PEPFAR yahaye u Rwanda akayabo ka miliyoni 123 z’amadolari y’Abanyamerika.